Ambasade ya Pakistan mu Rwanda yahaye Ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, imbangukiragutabara ikoze mu buryo bugezweho mu rwego rwo gukomeza gushyigikira serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Nzeri 2025, cyitabirwa n’umuryango w’Abanya-Pakistan baba mu Rwanda, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Masaka n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Perezida w’Umuryango w’Abanya-Pakistan baba mu Rwanda, Hafiz Muhammad Irfan, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza indangagaciro nziza z’ubumuntu n’ubumwe hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati “Uyu munsi twaje kwizihiza indangagaciro z’ubumuntu, ubumwe n’umutima mwiza wo gufasha biduhuza twese. Iyi mbangukiragutabara si imodoka gusa ahubwo ni umurongo w’ubuzima.”
Hafiz yongeyeho ko Abanya-Pakistan baba mu Rwanda bafata iki gihugu nk’iwabo ha kabiri, bityo ko gutanga umusanzu mu iterambere ry’iki gihugu ari inshingano zabo, ashima iterambere ryacyo, kwihangana no kureba kure.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Masaka, Dr. Hanyurwimfura Jean-Damascene, yashimiye uwo muryango ku gikorwa cyiza, avuga ko iyo modoka nshya izafasha ibi bitaro kugera ku barwayi bakeneye ubuvuzi bwihutirwa cyane cyane abatuye kure.
Yagize ati “Ni imodoka ikoranye ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho ku buryo umurwayi urembye ashobora guhererwamo serivisi z’ibanze. Ni inkunga izadufasha kunoza imikorere kuko izakoreshwa cyane hahandi mu byaro batabashaga kubona imbangukiragutabara mu buryo bworoshye.”
Yakomeje agaragaza ko iyi mbangukiragutabara ije yiyongera ku zindi icyenda ibi bitaro byari bisanganywe, ikazafasha abaturage barenga 500.000 kubona serivisi z’ubuvuzi.
Ambasaderi w’agateganyo wa Pakistan mu Rwanda, Pervez Bhatti, yavuze ko ari ingenzi gushyigikira ibikorwa byiza nk’ubuvuzi n’uburezi mu Rwanda kuko n’Abanya-Pakistan izo serivisi bazikenera.
Agiara ati “Haba u Rwanda cyangwa Pakistan, twese turi abantu kandi turi umuryango. Ntuye mu Rwanda, nkorera mu Rwanda kandi mbona serivisi zose hano. Nk’uko dutanga umusanzu muri Pakistan, ni nako tugomba kubikora no mu Rwanda kuko ni mu rugo niho dutuye.”
Umuryango w’Abanya-Pakistan usanzwe ukora ibikorwa byo gutanga umusanzu mu ibikorwa by’ubwishingizi bw’ubuzima, uburezi, amazi n’ibindi.


