Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURubavu: Umwarimu afunzwe akekwaho gutekera imitwe ababyeyi n’abo bakorana

Rubavu: Umwarimu afunzwe akekwaho gutekera imitwe ababyeyi n’abo bakorana

Umwarimu wo mu Karere ka Rubavu, wigisha mu ishuri ribanza rya Kinyanzovu akurikiranyweho gutekera imitwe ababyeyi babiri akabarya amafaranga ibihumbi 100 Frw abizeza kubashakira amashuri y’abana muri GS Busasamana, akaba kandi na none yarariye ibihumbi 730 Frw by’abarimu batanu abizeza kubakira inguzanyo ya “Gira iwawe”.

 

Uyu mwarimu yafatiwe ku ishuri yigishaho kuwa 17 Nzeri 2025, mu Kagari ka Kinyanzovu, ho mu Murenge wa Cyanzarwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yahamije ko uyu mwarimu afunzwe, ndetse ko yafashwe nyuma y’uko Umuyobozi w’Ishuri yigishaho atabaje ubuyobozi.

Ati “Yafashwe biturutse ku mpuruza yakozwe n’Umuyobozi w’Ishuri yigishaho, kubera ko na we yari atabajwe n’ababyeyi yatekeye umutwe akabambura utwabo, gusa hari n’abarimu bagenzi be bavuga ko yabariye amafaranga abizeza kubakira inguzanyo yihuse ya Gira iwawe mwarimu, banavuga ko babifitiye ibimenyetso bihagije.”

Gitifu Mugisha yasabye abaturage kurya akagabuye ndetse bakarangwa n’ubunyangamugayo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments