Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwa remezo n’inganda, Ahmed El Sewedy, bagirana ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Ibiganiro byabo byibanze ku kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’ingufu, ibikorwa remezo n’iterambere ry’inganda.
Izi nzego ni zimwe mu byibandwaho muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri X, buvuga ko “Perezida Kagame yahuye na Ahmed El Sewedy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, ikigo gikomeye cyo mu Misiri gikora mu nzego zitandukanye. Ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’ishoramari mu Rwanda, by’umwihariko mu rwego rw’ingufu, ibikorwaremezo n’iterambere ry’inganda.”
Elsewedy Electric ni ikigo gifite izina rikomeye ku mugabane w’Afurika no mu bice bitandukanye by’Isi, gikora ibikorwa mu nzego zitandukanye zirimo ingufu z’amashanyarazi, ibikoresho by’ubwubatsi, inganda n’itumanaho.
Elsewedy Electric itanga ibisubizo mu byerekeye amashanyarazi harimo insinga (cables), ibikoresho by’amashanyarazi, sisitemu zo gukwirakwiza no gutunganya amashanyarazi, guhangana n’ihindagurika ry’ikirere binyuze mu mishinga itandukanye no kubyaza umusaruro ingufu zisubira.
Elsewedy inafite gahunda yo kubaka imijyi/inzego z’ubucuruzi n’inganda zifite ibikorwaremezo bihagije nk’amazi, ingufu, uburyo bwo gutwara ibicuruzwa, imihanda, ibikorwaremezo by’itumanaho n’ibindi.
Mu 2022 iki kigo cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda binyuze mu masezerano Sosiyete y’Ingufu mu Rwanda REG yasinyanye na EPC Africa aho yagurishije ku Rwanda insinga za kilometero 185,5.
Mu gihe yaba ishoye imari mu Rwanda bishobora kurufasha mu mishinga yo kongerera igihugu amashanyarazi, kubaka inganda no kuzamura urwego rw’ubucuruzi, iterambere ry’ibikorwaremezo, guteza imbere ikoranabuhanga no gushyigikira iterambere ry’ingufu zisubira.
Ibiganiro by’aba bayobozi ni nk’urufunguzo rushobora gufungurira amarembo mu buryo bwagutse icyo kigo mu gushora imari mu Rwanda, hagamijwe kongera umusaruro w’inganda, guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubukungu bushingiye ku nganda.
Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira ishoramari rigamije iterambere rirambye, rifasha mu kwihutisha gahunda z’igihugu zo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi no guteza imbere ibikorwaremezo.
Ahmed El Sewedy ni umwe mu bantu bubashywe cyane mu rwego rw’ingufu n’inganda muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ni umugabo uzwiho kuba yarayoboye Elsewedy Electric ikava mu rwego rwo gukora insinga z’amashanyarazi (cables) gusa, ikaba ikigo mpuzamahanga gifite imashami nyinshi ku mugabane wa Afurika, Aziya na Amerika mu bijyanye n’ingufu.
Yashyize kandi imbere ishoramari mu mishinga migari y’amashanyarazi, guteza imbere imijyi y’inganda (industrial cities/zones), ibikorwaremezo n’iterambere rirambye.
Ahmed El Sewedy azwiho gushyira imbere ingufu zisubira mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ni umwe mu bantu bo mu muryango wa El Sewedy, uzwi cyane mu Misiri nk’ufite imari ikomeye n’ishoramari mu nzego zinyuranye.


