Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUDUSHYARAB mu mushinga w’ikoranabuhanga uzatuma inka imwe ibyara inyana 16 ku mwaka

RAB mu mushinga w’ikoranabuhanga uzatuma inka imwe ibyara inyana 16 ku mwaka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu 2026, kizaba cyatangije umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi witwa ‘embryo production’, ukazatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka.

 

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko muri Sitasiyo y’icyo kigo ya Songa mu Karere ka Huye isanzwe ikorerwamo ubushakashatsi ku bworozi bw’inka, ari ho uwo mushinga uri kwigirwa, ngo uzongere umubare w’inka.

Ati “Tuzajya dufata ishashi yajyaga iduha inyana imwe mu myaka ibiri, iduhe izigera kuri 16 mu mwaka dukoresheje ikoranabuhanga ryitwa ‘embryo production’. Ibyo bizajya bikorwa buri mezi abiri ku nka zatoranyijwe.”

Iryo koranabuhanga rikoreshwa mu gihe hari inka y’ishashi ifite ubuzima bwiza, n’ikimasa gitanga intanga nziza. Icyo gihe bafata intanga z’izo nka zombi zigahurizwa muri laboratwari zikabyara urusoro batera mu yindi shashi ikazabyara inyana bifuza.

Kugira ngo inka y’ishashi itange intangangore nyinshi, bisaba ko iterwa imisemburo igatanga nyinshi icyarimwe kandi zujuje ubuziranenge. Ubusanzwe iyo yarinze itanga intanga imwe.

Dr. Uwituze yavuze ko hari n’undi mushinga ubangikanye n’uwo uzafasha mu gutuma bahitamo inka izavuka hagati y’inyana cyangwa ikimasa bitewe n’icyo bifuza, ndetse ko bizaba byarangiye umwaka utaha.

Ati “Irindi koranabuhanga tuzakoresha ni ‘sexing technology’. Ubu iyo duteye inka intanga ishobora kubyara inyana cyangwa ikimasa. Icyo tuzakora tuzazivangura tumenye ngo iyo duteye izabyara inyana ku kigero cya 95% cyangwa inyana.”

“Nta gihindutse mu mpera za 2026 tuzaba twatangiye ‘embryo production’ na ‘sexing technology’.”

Sitasiyo ya RAB ya Songa ni yo yonyine mu gihugu itunganyirizwamo intanga z’inka z’icyororo gihabwa aborozi bose, aho kuri ubu ifite imfizi 10 zororwa neza zigatanga intanga ibihumbi 120 ku mwaka.

Ubwoko butangwaho icyororo cyane muri RAB Sitasiyo ya Songa ni Frison na Jersey, ariko muri rusange icyo kigo kibarizwamo inka nyinshi cyane zikorerwaho ubushakashatsi bunyuranye.

RAB kandi iteganya ko bitarenze uyu mwaka wa 2025 izaba ifite imfizi 30 zizajya zitanga intanga ibihumbi 900 ku mwaka, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku nka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments