Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye uko Abanyarwanda bari kwitabira gukurikirana amasiganwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 iri kubera mu Rwanda, inashimira abakinnyi bayitabiriye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, biteganyijwe ko imikino ya Shampiyona y’Isi y’Amagare iza gukomeza hakinwa icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe mu makipe mu bagore n’abagabo [Team Time Trial Mixed Relay].
Mbere y’uko iyi mikino ikinwa, Guverinoma y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ishimira abitwaye neza mu mikino yabanje ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize iti “U Rwanda rurashimira abakinnyi bose bitabiriye amarushanwa mu minsi itatu ishize yo gusiganwa n’ibihe buri muntu ku giti cye, kandi rurashimira abahize abandi bagatsindira imyanya ya mbere.”
“Turashimira abaturage ubwitabire bagaragaza mu gufana, kandi tubatumira mu irushanwa ry’amakipe mu gusiganwa n’ibihe riba uyu munsi.”
Abakinnyi batandatu ni bo bamaze kwitwara neza. Aba barimo Remco Evenepoel mu bagabo na Marlen Reussermu bagore basiganwa n’ibihe mu bakuze; Zoe Jane Bäckstedt mu bakobwa na Jakob Söderqvist mu bahungu basiganwa n’ibihe batarengeje imyaka 23; mu gihe Michiel Mouris mu ngimbi na Megan Arens bahize abandi basiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 19.
Kuri uyu munsi wa kane w’amasiganwa haritabira amakipe 19, aho buri kipe igizwe n’abakinnyi batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu. Aba barakina ku ntera y’ibilometero 41,8.
Ikipe y’u Rwanda igizwe na Byukusenge Patrick, Nkundabera Eric, Uwiduhaye Mike, Ingabire Diane, Nirere Xaverine na Nyirarukundo Claudette.


