Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUganda: Bobi Wine na Gen Mugisha Muntu batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru...

Uganda: Bobi Wine na Gen Mugisha Muntu batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi na Gen Muntu Mugisha bashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire zabo aho bagiye guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

 

Kyagulanyi wari uhagarariye ishyaka National Unity Platform mu matora aheruka yongeye kugaragaza ko azahatanira kuyobora Uganda.

Kyagulanyi wamamaye cyane mu muziki muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu matora aheruka yabaye uwa kabiri, inyuma ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wayegukanye.

Abasesenguzi bemeza ko ishyaka rya Kyagulanyi ryitwaga People Power ryaje guhinduka NUP mu 2020 ryatinyuye bamwe mu rubyiruko biyumvamo ko bashobora kurema impinduka mu miyoborere y’igihugu.

Mu nzira agiye kuri Komisiyo y’Amatora, abamushyigikiye bateje umuvundo mu muhanda kubera kwishimira uyu munyapolitiki udakunze kuripfana muri Politiki ya Uganda.

Undi watanze Kandidature ye ni Gen Mugisha Muntu uvuga ko ashaka guhangana mu matora na Museveni uyoboye Uganda guhera mu 1986.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Justice Simon, yavuze ko nyuma yo kugenzura inyandiko za Gen Mugisha Muntu yemerewe kwiyamamaza kuko yujuje ibisabwa ku kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ati “Nyuma yo kugenzura impapuro ze, twemeje ko yujuje ibisabwa mu kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu…ubu uri umukandida ku mwanya wa perezida.”

Gen Mugisha ubwo yageraga ku biro bya Komisiyo y’Amatora yibajije impamvu hashyizweho amashusho ya perezida Museveni.

Ati “Nzababaza niba natwe dushobora kuzana amashusho atuvugaho tukayashyira hano.”

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2026.

Amatora ya mbere yabaye mu 1996, Museveni ayatsinda ku ijanisha rya 75%, nyuma yo guhigika Paul Kawanga Ssemogerere wa ‘Democratic Party’.

Uganda yongeye gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2001. Museveni yayegukanye ku majwi 69%, nyuma yo guhigika Dr. Kizza Besigye w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ariko wari wiyamamaje nk’umukandida wigenga. Uyu mugabo we yabonye amajwi 27%.

Besigye wari umaze kuzamura izina nk’umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yongeye guhangana na Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2006 ariko aza gutsindwa ku majwi 37%. Museveni we yabonye amajwi 59%.

Guhangana kw’aba bombi kongeye kugaragara mu matora yo mu 2011 n’ayo mu 2016. Museveni yabonye amajwi 68%, Besigye abona 26%.Mu 2016 bwo Besigye yabonye amajwi 35%, Museveni abona 60,6%.

Abashyigikiye Bobi wine batumye habaho umuvundo mu muhanda
Gen Mugisha Muntu yemerewe kuzahatana mu matora

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments