Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUFDLR yatubwiraga ko iyo utashye bakwica kugira ngo tugumane nabo – Ubuhamya...

FDLR yatubwiraga ko iyo utashye bakwica kugira ngo tugumane nabo – Ubuhamya bw’Abanyarwanda batashye bavuye muri RDC

“Iyo wageragezaga gushaka gutaha mu Rwanda bakubwiraga ko uhageze bagukorera ibya mfura mbi, bakugirira nabi, bagukubita ndetse bamwica cyangwa bakagufunga.”

 

Ni amwe mu magambo ya Maniraguha Ezira wavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Komini Kayove ho muri Segiteri ya Busanza, wahunze mu 1994 anyura ku Kirwa cy’Idjwi, akomereza Kisangani ahava ajya Kitchanga akomereza Mugunga, ari na ho yatahutse aturutse.

Ni umwe mu Banyarwanda 314, bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, batahutse kuri uyu kuri uyu wa gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, banyuze ku mupaka munini wa Grande Barriere uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, bakirwa na Leta y’u Rwanda.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC, aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakishyikiriza HCR kugira ngo ibafashe gutaha mu gihugu cyababyaye.

Mu kiganiro na IGIHE Maniraguha Ezira yavuze ko amaze imyaka 31 mu buhungiro kubera ubutumwa bugoretse bagiye bahabwa na FDLR mu bihe binyuranye, ndetse we banamuvunnye ukuguru kubera ko abimye umusanzu wo kubashyigikira.

Ati “Batubwiraga ko iyo utashye mu Rwanda uri umusore bagukubita, bakagufunga cyangwa bakakwica, FDLR na Wazalendo baduhaga amakuru atari ukuri kugira ngo dukomeze tugumane na bo, hari Data wacu wahoze mu gisirikari cya Habyarimana uherutse kumpamagara ambwira ko yatashye, yavuye i Mutobo ndetse yahawe n’amafaranga amufasha gutangira ubuzima, nanjye mpitamo gutahana n’umuryango wanjye twishyikiriza HCR.”

Akomeza agira ati “Twabwirwaga ko mu Rwanda utashye yicwa, kuko n’uwabaga atarakoze Jenoside yagombaga kuzira ibyaha by’abavandimwe be, njye baraje baransahura ndetse bamvuna ukuguru kubera kwanga gufasha FDLR na Wazalendo.”

Ahamya ko u Rwanda asanze rukeye n’abarutuye bitandukanye kure n’abo yabanaga na bo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse yiteguye kubaha amategeko y’u Rwanda no gukorera Igihugu na we agakora akiteza imbere.

Yanahishuye ko mu mashyamba ya Congo asizeyo muramu we n’abana ba murumuna we wari umusirikari, kandi ko azabashishikariza gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye aba Banyarwanda batahutse ko u Rwanda rumaze kugera ku iterambere rifatika mu nzego zose, bitandukanye n’uko byari bimeze ubwo bahungaga, abasaba kwisanga mu bandi no gufatanya na bo kubaka Igihugu.

Ati “Nimugera aho mwakomotse muzabane neza n’abo musanze, twishimiye ko mwafashe icyemezo kizima, mu Rwanda ntimuzongera kumva ibibakanga, muje mudusanga nk’abayobozi n’abaturage muri rusange, bose bazabafata nk’abavandimwe, mugende mukore mwiteze imbere.”

Akomeza agira ati “Muzasanga gahunda zitandukanye z’iterambere, banki zo mu Rwanda zaragiye zigera muri buri Murenge, ziri hose mu gihugu, ibikorwaremezo by’amashuri birahari ku bwinshi muzahite mujyana abana mu mashuri kuko uburezi bwabaye ubuntu mu mashuri abanza kuko umwana yishyurirwa amafaranga atageze ku 1000 Frw ku gihembwe, mwumve ko ibyo bababwiye ku gihugu atari byo kandi mugiye kubona ubwiza bwacyo.”

Yakomeje kandi abasaba kubwira bagenzi babo basigaye muri RDC gutahuka kandi abashimira amahitamo meza bagize yo gutaha mu Gihugu cyababyaye.

Meya Mulindwa yahumurije aba Banyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

Ubwo aba Banyarwanda bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bahasanze imodoka bateguriwe zibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Abanyarwanda basaga 2.500 ni bo bavugwaga ko bazataha mu Rwanda, bigizwemo uruhare n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, ribakira mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, rikaganira n’u Rwanda rirumenyesha ko bifuza gutaha, narwo rugatangira kwitegura uko rwakira abana barwo.

Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga 40.800 Frw.

Mu batahutse higanjemo abagore n’abana

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments