Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida Macron yavuze ibanga ryafasha Trump guhabwa Prix Nobel

Perezida Macron yavuze ibanga ryafasha Trump guhabwa Prix Nobel

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko kugira ngo mugenzi we uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahabwe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, akwiriye kubanza guhagarika intambara yo muri Gaza.

 

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Perezida Trump amaze iminsi avuga ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro kubera intambara amaze guhagarika kuva yasubira ku butegetsi.

Yagize ati “Nabonye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza amahoro ndetse n’igihembo cy’amahoro, gusa kugira ngo abashe gutsindira iki gihembo cyitiriwe Nobel ni uko yabanza guhagarika intambara yo muri Gaza ihuza Israel na Hamas.”

Asaba Trump gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibikorwa byayo bya gisirikare bikomeje guhitana benshi muri Gaza, kandi na yo igahabwa imbohe zayo zashimuswe na Hamas.

Perezida Macron yahakanye ibiheruka gutangazwa na Trump ko u Bufaransa bushyigikiye umutwe wa Hamas, bitewe n’uko igihugu cye giherutse kwemeza Palestine nk’igihugu cyigenga.

Yagaragaje kandi ko u Bufaransa bwafashe icyo cyemezo mu rwego rwo gufasha Leta ya Palestine guhangana no guca intege uyu mutwe wa Hamas.

Mu mbwirwaruhame Perezida Trump yagejeje ku bitabiriye Inama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Nzeri 2025, yongeye kuvuga ko abona ko akwiriye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera.

Ibi abishingira ku ntambara zigera muri zirindwi amaze guhagarika, kandi abona ko hari n’abandi bantu batandukanye bemeza ko akwiriye icyo gihembo.

Trump yongeye kunenga bikomeye ibihugu byemera Leta ya Palestine nk’igihugu cyigenga, akagaragaza ko gufata iki cyemezo bimeze nko guhemba Hamas mu bikorwa bibi yakoze ubwo yateraga Israel ku wa 7 Ukwakira 2023.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments