Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOBanki ya Kigali yatanze ibihembo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Banki ya Kigali yatanze ibihembo muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Banki ya Kigali yatanze ibihembo ku ngimbi zitarengeje imyaka 19 bahize abandi mu gusiganwa n’ibihe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera i Kigali.

 

Ku Munsi wa Gatatu w’iri rushanwa, abakobwa n’abahungu batarengeje imyaka 19 basiganwaga n’ibihe, aho mu ngimbi, Umuholandi Mouris Michiel yegukanye umudali wa zahabu.

Umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunyamerika Barry Ashlin, mu gihe Umubiligi Seff van Kerckhove yabaye uwa gatatu.

Aba basore bose bahembwe na Banki ya Kigali, aho bashyikirijwe ibihembo n’Umuyobozi mukuru w’iyi banki, Dr. Diane Karusisi.

Nyuma yo gutanga ibi bihembo uyu muyobozi yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiriye iri rushanwa ari ikimenyetso cy’aho igihugu kigeze.

Yagize ati “Aya marushanwa si amasiganwa gusa, ni umwanya wo kugaragaza ishusho y’u Rwanda na Afurika. Kuyakira hano mu Rwanda ni ikimenyetso cy’aho tugeze nk’igihugu n’umugabane, no kugaragaza ishusho yacu ku Isi.”

Dr. Karusisi yasobanuye ko gushora imari mu bikorwa by’imikino ari ukubaka umuryango n’iterambere rusange.

Ati “Siporo ihuza abantu, igaha urubyiruko umwanya wo kugaragaza impano no kuzamura ubukungu. Ni yo mpamvu iyi mikoranire ari ingenzi kuri twe, kuko igaragaza ko turi aho iterambere ribera kandi tugashyigikira intambwe yaryo.”

Muri iri siganwa kandi Banki ya Kigali yajyanye ishami aho risorezwa kuri Kigali Convention Centre, aho wabonera serivisi zose zisanzwe zitangwa ku mashami yayo ari mu gihugu hose.

Banki ya Kigali isanzwe ari ubukombe mu mikino n’imyidagaduro, aho iherutse kugirana imikoranire n’amakipe atandukanye y’umupira w’amaguru. Mu gihe gishize kandi yari umuterankunga wa Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Banki ya Kigali yahembwe ingimbi zitwaye neza mu gusiganwa n’ibihe muri Shampiyona y’Isi y’Amagare
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments