Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rugiye kongera gupfundura urubanza rwa Manzi Sezisoni Davis n’umugore we Akaliza Sophie, bakurikiranyweho birimo iyezandonke, kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa ko bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’arenga miliyoni 52$.
Mu gihe hari hagiye gusomwa icyemezo cy’Urukiko cyafashwe kuri uru rubanza, Urukiko rwategetse ko urubanza rupfundurwa ababuranyi bakagira ibyo babazwa bakabitangaho umucyo.
Rwagaragaje ko hari ababuranyi cyane cyane abaregera indishyi bigaragara ko bitabye urukiko ariko imvugo zabo ntizigaragare mu nyandiko mvugo y’iburanisha hari kandi n’abatanze igarama n’imyanzuro imvugo zabo zitagaragara mu nyandikomvugo y’iburanisha.
Rwategetse ko urubanza ruzongera kuburanishwa ku wa 29 Nzeri 2025 saa Tatu za mu Gitondo.
Abaregwa bakurikiranyweho kwambura abaturage arenga miliyoni 10$ binyuze muri sosiyete yiswe Billion Traders.
Ni amafaranga arenga miliyoni 10,4$ nubwo uruhande ruregwa ruvuga ko rwishyuyemo miliyari 7 Frw ariko Ubushinjacyaha bukemeza ko batigeze batanga ibimenyetso by’uko hari abishyuwe.
Ku cyaha cyo gucuruza no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, hari ibaruwa CMA yandikiye RIB igaragaza ko ubwo bucuruzi bukorwa butemewe kandi butatangiwe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Icyo gihe yagaragaje kandi impungenge ku nyungu z’umurengera byavugwaga ko zihabwa abaturage, inasaba abagana Billion Traders kwigengesera.
Ku cyaha cy’iyezandonke, Ubushinjacyaha bwavuze ko konti ya Manzi ishyirwaho amadolari nta faranga na rimwe ryariho kugeza ubwo hakorwaga iperereza, ndetse no kuri konti za Akaliza zo muri Banki ya Kigali, nta n’urumiya rwari ruhari.
Bwavuze ko bayakuyeho mu rwego rwo kuyeza, bakimara kubona ko iperereza ritangiye kubakorwaho bakajya kuyahisha.
Mu iburanisha riheruka, Manzi Sezisoni yavuze ko yari afite ubumenyi mu buryo bwo gucuruza idorali kandi ko yari asanzwe abikora anabyigisha mu bigo bitandukanye, byatumye yandikisha ikigo cya Billion Traders muri RDB ngo atangize ubwo bucuruzi.
Yavuze ko bagiye baganira na BNR na Capital Market Authority, kuko bwari ubucuruzi bushya abagaragariza ko hakwiye kubaho itegeko ribugenga nk’uko no mu bindi bihugu bitandukanye birimo Kenya, Afurika y’Epfo na Nigeria n’ahandi bimeze.
Yavuze ko yatawe muri yombi yari amaze imyaka ibiri n’igice akora kandi yishyura neza abamuganaga.
Manzi Sezisoni yasabye imbabazi abakiliya be kuko abenshi bari inshuti ze banasangiraga. Yanijeje ko uwamuhaye amafaranga wese azayamusubiza.
Muri uru rubanza kandi harimo abarenga 100 baregeye indishyi z’akababaro zishingiye ku mafaranga bari baratanze, inyungu bari bijejwe ndetse no kuba byarabashoye mu manza.