Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Ka Musanze, yifashije ’drone’ yatahuye abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ifata 24 bangizaga imirima y’abaturage bayishakamo ayo mu bwoko bwa zahabu.
Aba baturage 24 bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Nzeri 2025, nyuma y’uko bamwe mu batuye mu Kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze bagaragaje kwangirizwa imirima n’imyaka bikorwa n’abayicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nk’ikibazo kibabangamiye.
N’igikorwa cyakozwe hifashishijwe drone ifata amafoto igaragaza aho abo bacukura mu mirima y’abaturage baba baherereye ndetse ikaba yanabakurikiranye aho bajya kwihisha igihe bahunze abaza kubafata.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP. Ignace Ngirabakunzi, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bahagurukiye ikibazo cy’abaturage bishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bigishijwe hakaba hari ababirengaho.
Ati “Gufata abishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe uba ari umwanzuro wa nyuma, kuko bagirwa inama kenshi bakanigishwa ingaruka zabyo, abinangiye bakanga kubireka ntitwarebera ngo bakomeze kwangiriza imyaka n’amasambu bya bagenzi babo ni yo mpamvu bafatwa bagakurikiranwa.”
Yakomeje agira ati “Kurwanya ibikorwa nk’ibi birakomeje ahantu hatandukanye, ni yo mpamvu twongera kuburira ababyishoramo kubireka mbere y’uko bafatwa kuko nibinangira, bazafatwa babibazwe.”
Ibikorwa nk’ibi byo gufata abangiza imirima n’imyaka by’abaturage mbere yo kubikora abaturage babanza kwigishwa ingaruka zo kwangiriza bagenzi babo ndetse no kwangiza ibidukikije birimo imigezi, ubutaka n’ibindi.
Abafashwe uko ari 24 bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.