Urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (JSCM) rwemeje ko ibikorwa bishyigikira kubahiriza aya masezerano bizatangira kuva ku wa 1 Ukwakira 2025.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 24 Nzeri 2025, rihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Togo, Leta ya Qatar na Afurika Yunze Ubumwe.
Rigaragaza ko hari inama y’iminsi ibiri yahuje abahagarariye u Rwanda na RDC n’izindi mpande zose yabaye ku wa 17-18 Nzeri 2025. Bahuye ku nshuro ya kabiri i Washington bagamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda.
Mu byaganiriweho harimo ishusho y’ibibera ku rugamba n’amakuru y’ubutasi azashingirwaho mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’ibikorwa [CONOPS] igamije kurandura burundu umutwe wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro.
U Rwanda na RDC byashimangiye ko mu gihe FDLR izaba yaranduwe burundu, u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Impande zombi kandi zemeranyije kuri gahunda y’ibikorwa bya gisirikare [Operation Order] igamije kwihutisha iyubahirizwa rya CONOPS.
Riti “Impande ziganira zemeranyije gutangira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa bya gisirikare [Operation Order] ku wa 1 Ukwakira 2025.”
Reuters yanditse ko amakuru yahawe n’abantu batatu bafite aho bahuriye n’ibi biganiro yemeza ko ingamba zose zigamije kugarura amahoro hagati y’u Rwanda na RDC zigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze impera za 2025.
Amakuru avuga ko ibikorwa bya gisirikare [bizakorwa na FARDC] byo kurandura burundu umutwe w’iterabwoba wa FDLR bizatangira hagati ya 21 na 31 Ukwakira 2025.
Biteganyijwe ko imirimo ya JSCM izarangira mu minsi 90, kuko ni bwo biteganyijwe ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizaba birangiye.
Byatangajwe ko iminsi 90 ivugwa mu masezerano y’amahoro yari yashyizweho yo gusenya FDLR n’indi mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa RDC itahise itangira kubarwa amasezerano agishyirwaho umukono, ahubwo yatangiye kubarwa kuva igihe inama ya mbere ya JSCM yateraniye muri Kanama 2025.