Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbaturage baturuka mu bihugu 49 basabye serivisi za RFI mu 2024

Abaturage baturuka mu bihugu 49 basabye serivisi za RFI mu 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyatangaje ko mu mwaka ushize, abanyamahanga baturutse mu bihugu 49 bagiye mu Rwanda gusaba serivisi gitanga.

 

Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Karangwa Charles avuga ko iki kigo gikomeje gutera imbere umunsi ku munsi ari nako bafasha Abanyarwanda benshi kubona ubutabera.

Yavuze ko kandi bamaze gukemura ibibazo ibihumbi 96 hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga.

Ati “Nk’umwaka ushize ibihugu 49 byaje gusaba serivisi hano mu Rwanda, bisobanuye ko bizera ubutabera bw’u Rwanda ndetse banizera ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, harimo ibihugu bya Afurika hakabamo n’abaturage bo mu bihugu byateye imbere baza gusaba serivisi zacu.’’

Dr Karangwa yavuze ko muri serivisi abanyamahanga bakunze gusaba cyane harimo gupimirwa DNA kugira ngo bemererwe gutambuka ku kibuga cy’indege bajyanye n’imiryango yabo, gupimisha ibijyanye n’inyandiko mpimbano. Serivisi ikunze gusabwa cyane n’ibihugu bya Afurika ngo ni ijyanye no gupima ibyahumanyije abantu.

Kuri ubu RFI ishaka kugaba amashami mu bihugu 12 byayisabye kujya gukorerayo, hakaba n’ibindi bakiri mu biganiro.

RFI yasabye ababyeyi kandi kujya bayigana ikabafasha mu kureba ingano y’ibiyobyabwenge biri mu mubiri wabo mu gihe hari abana babona babifata, ibi ngo byatuma uwo mwana yitabwaho hakiri kare bitari byamugiraho ingaruka.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments