Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAM23 yongereye ingabo mu gace ka Lubero

M23 yongereye ingabo mu gace ka Lubero

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongereye ingabo n’intwaro nyinshi muri teritwari ya Lubero iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Muri Gashyantare 2025, ni bwo M23 yafashe agace ka Kitsombiro gaherereye muri Lubero, ikaba yarafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije ingabo za RDC na M23.

Nyuma y’amezi arenga umunani ibyo bibaye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko M23 yongereye ingabo n’intwaro muri aka gace kugira ngo ibashe kugenzura neza utundi duce tugize iyi teritwari turimo Kipese, Katondi, Munyakandomi, Vulera na Kirumba.

Abaturage batuye muri aka gace bagaragaje impugenge z’uko uyu mutwe ushobora kongera kugirana imirwano ikomeye n’igisirikare cya Leta, zifuza gufata imijyi ikomeye y’ubucuruzi irimo Butembo, Kanyabayonga na Lubero.

Ntabwo ari muri Lubero gusa M23 yongereye ingabo, ahubwo no mu duce twa Rusamambu na Bukumbirwa yahongereye imbaraga. Ibi bikaba byerekana ko iri huriro riteganya kugenzura ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

AFC/M23 ikomeje kongera ubushobozi n’imbaraga mu bikorwa byayo, aho mu minsi ishize uyu mutwe wungutse abarwanyi bashya 7.437 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Aba barimo abahoze ari abasirikare ba FARDC n’abo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo babiyunzeho ubwo bafataga imijyi irimo Goma na Bukavu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments