Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROBazakorerayo amashusho y’indirimbo ebyiri: Ibyo wamenya ku rugendo rwa Platini na Nel...

Bazakorerayo amashusho y’indirimbo ebyiri: Ibyo wamenya ku rugendo rwa Platini na Nel Ngabo muri Zanzibar

Platini na Nel Ngabo berekeje muri Zanzibar ku wa 24 Nzeri 2025, aho byitezwe ko bagiye kuhafatira amashusho y’indirimbo ebyiri ariko zishobora no kwiyongera mu gihe cy’icyumweru bagiye kumarayo.

 

Ibi IGIHE yabihamirijwe na Ishimwe Clement, umuyobozi wa KINA Music iri gukora kuri album bise ‘Vibranium’ iyi bakaba ari na yo bagiye gufataho amashusho y’indirimbo ebyiri.

Yagize ati “Bagiye kumara icyumweru muri Tanzania, Byitezwe ko bazahafatira amashusho y’indirimbo ebyiri ariko bizaterwa na gahunda zabo uko zizagenda hari n’igihe zarenga nta wamenya.”

Ishimwe Clement yavuze ko indirimbo aba bahanzi bazafata ari iziri kuri album ‘Vibranium’ baherutse kumvishaho inshuti zabo mu gitaramo bakoreye ahitwa ‘Zaria Court’ ku wa 29 Kanama 2025.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bari bitabiriye igitaramo cyo kumva album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini yahise igurwa miliyoni 26 Frw.

Uretse aba ariko kandi iki gitaramo cyitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, Mutesi Scovia n’abandi barimo abahanzi, abakinnyi ba sinema n’abandi banyuranye.

Mu ndirimbo umunani zigize iyi album ebyiri muri zo ni zo zimaze gusohoka mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho cyane ko biyemeje ko zose aribwo buryo zizasohokamo.

Indirimbo zamaze gusohoka ni iyitwa A la vie ndetse n’iyitwa Hoza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments