Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAZelensky azava ku butegetsi nyuma y’intambara

Zelensky azava ku butegetsi nyuma y’intambara

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko yiteguye kuva ku butegetsi mu gihe intambara ihuza igihugu cye n’u Burusiya izaba irangiye.

 

Uyu mugabo yavuze ko kugundira ubutegetsi atari intego ye, ashimangira ko impamvu nta matora ya Perezida yabayeho muri icyo gihugu, ari uko cyari mu ntambara kandi bimwe mu bice byacyo biri mu maboko y’u Burusiya.

Ati “Amatora ntabwo ari cyo cyihutirwa magingo aya, icyihutirwa ni ukurangiza intambara.”

Amatora ya Perezida yari ateganyijwe muri Mata umwaka ushize, ariko yimuriwe igihe kitazwi kubera ko igihugu kiri kugendera ku mategeko adasanzwe kubera iyi ntambara.

Uyu mugabo yavuze ko nta gahunda afite yo gutanga kandidatire ndetse ashimangira ko mu gihe cyose impande zihanganye zakwemeranya ku guhenge, yahita ategura amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo yakunze kunengwa kugundira ubutegetsi, kwikiza abatavuga rumwe nawe, guca intege Inteko Ishinga Amategeko n’ibindi.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aherutse kuvuga ko bigoye kuvugana na Zelensky kuko atari we muyobozi wemewe n’amategeko, cyane ko manda ye yarangiye muri Gicurasi umwaka ushize.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments