Umunya-Pologne, Niewiadoma-Phinney Katarzyna, wegukanye Tour de France ya 2024 mu bagore, yagaragaje ko yatewe ubwuzu n’abana bamusanganiye ubwo yari mu myitozo ya Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali.
Katarzyna ni umwe mu bakinnyi batatu bazitabazwa na Pologne mu isiganwa ryo mu muhanda mu bagore [Women Road Race] riteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.
Mbere yo guhangana muri iri siganwa, yabanje kuzenguruka mu mihanda ya Kigali kugira ngo azayinyuremo yemye arusheho kwandika amateka, ariko ibyo yahuriye na byo birenze umukino w’igare nk’uko biri mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati “Igihe nazaga hano narashidikanyaga, ahari nakekaga ko nzarwara nk’izo mu nda cyangwa ibindi bikomeye. Ariko naracecetse nkomeza kwishimira kubaho neza ntegereje umunsi w’irushanwa.”
“Natangiye kunyura mu bice bitandukanye by’igihugu niga umuco waho, menya abantu biyoroshya cyane. Nagize ibihe byiza nyuma yo gusobanukirwa abantu bagira umutima, bakankunda ntabazi. Kubona abana bato ku mihanda byankoze ku mutima nagize impuhwe ariko nanone nkabona umunezero n’ibyishimo mu maso habo.”
Katarzyna yakomeje avuga ko ubwo buryo yabonyemo abana hari icyo byamwigishije.
Ati “Twatekereje ko bakeneye gufashwa, ariko mu by’ukuri ni bo badufashije. Batumye imitima yacu igubwa neza. Kugenda bikwigisha ubuzima. Nishimiye ko ndi umwe mu babimenye.”Katarzyna usanzwe akinira ikipe ye Canyon – SRAM, mu 2024 yegukanye Tour de France, mu gihe mu 2023 yari yegukanye umwambaro uhabwa umukinnyi uzamuka neza muri iryo siganwa.
