Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yasubijeho igihano cy’urupfu muri Washington DC

Trump yasubijeho igihano cy’urupfu muri Washington DC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje iteka risubizaho igihano cy’urupfu mu murwa Mukuru, Washington DC, avuga ko ari kugira ngo hagabanywe ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri uyu mujyi.

 

Byemejwe 25 Nzeri 2025, Trump avuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri uyu mujyi bimaze kwiyongera, hakwiye kujyaho uburyo bukakaye bwo kubugabanya.

Iri teka risaba Minisitiri w’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pam Bondi, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ubutabera gushyira mu bikorwa iki gihano mu gihe hagaragaye ibimenyetso k’ukekwa.

Trump ati “Wica umuntu, cyangwa wica umupolisi, cyangwa undi muyobozi, na we uhita ukatirwa urwo gupfa. Ndizera ko ibyo bitazongera kuba kuko nta cyumweru gushira ngo ikindi gitahe nta bwicanyi bubaye.”

Iri tegeko ryemera igihano cy’urupfu ryari ryarakuweho mu 1972 ndetse ubwo bashakaga kurigarura mu 1992 muri referandumu abaturage batoye barirwanya, kuva icyo gihe ntiryari rigikoreshwa.

Kugeza ubu muri Amerika, leta 27 muri 50 ni zo zikoresha igihano cy’urupfu gusa Trump ashaka ko leta zose zakongera gukoresha iri tegeko, dore ko aherutse gusabira icyo gihano umuntu wishe umunyamakuru w’Umunya-Ukraine ndetse n’uherutse kwica Charlie Kirk.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments