Ibihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage byohereje intumwa i Moscow mu Burusiya, mu rwego rwo kuburira icyo gihugu gikomeje gushinjwa kuvogera ubusugire bw’ibihugu biri mu Muryango w’Ubutabarane wa OTAN.
Mu minsi ishize, ’drones’ z’u Burusiya zinjiye mu kirere cya Pologne, igihugu kiri muri OTAN, mu gihe kandi indege y’intambara y’icyo gihugu nayo yinjiye mu kirere cya Estonia nayo ibarizwa muri uwo muryango.
Ibi byatumye hazamuka amajwi yibaza icyo u Burusiya bugamije, nubwo Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’icyo gihugu, Dmitri Peskov yavuze ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ubushotoranyi.
Gusa Abanyaburayi byabanze mu nda, bohereza intumwa i Moscow zijya kuburira icyo gihugu, zivuga ko mu gihe cyose u Burusiya bwakongera kuvogera ikirere cya OTAN, indege cyangwa drones zayo zizaraswa nta nteguza.
Intumwa z’ibyo bihugu kandi ngo zavuye i Moscow zifite icyizere cy’uko ibyabaye bitari amakosa asanzwe yo kwinjira mu kirere cy’abandi, ahubwo byari byateguwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya.