Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUTABERAUwabaye Umujandarume yashinje Dr. Munyemana kuyobora ubwicanyi bwakorewe i Tumba

Uwabaye Umujandarume yashinje Dr. Munyemana kuyobora ubwicanyi bwakorewe i Tumba

Uwabaye umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wakoreraga i Butare atwara imodoka y’abajandarume, yashinje Dr. Munyemana Sosthène kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kuyobora ubwicanyi bwakorewe i Tumba.

 

Yabigarutseho ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire mu Bufaransa mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko akaba yarajuririye igihano yahawe.

Ubwo uyu mutangabuhamya yatangiraga ubuhamya bwe, yavuze ko yari aturanye neza na Munyemana Sosthène ndetse yari aturiye n’ibiro bya segiteri y’aho Munyemana yafungiranye abantu ababeshya kubatabara ariko bakaza kwicwa.

Yavuze mu 1992 ubwo hari urugamba rwo kubohora igihugu, Munyemana wari i Tumba yakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside ngo kuko yigeze kuvuga ko nta mahoro ya Arusha bashaka ahubwo bagomba kwica Abatutsi.

Umutangabuhamya yashimangiye ko mu ntangiriro ya Jenoside, uwangaga kwica Abatutsi yirukanwaga mu kazi cyangwa akicwa. Yatanze urugero rwa Bwanakeye wari umuyobozi ariko wasimbuwe n’abatoranyijwe n’abarimo Munyemana.

Yavuze ko nubwo Munyemana yigira umwere, ariko yohereje abantu kwica i Cyahinda muri Nyaruguru ariko uwo mujandarume akaza kujya kubahagarika nyuma y’iminsi ine bakora ubwicanyi.

Ati “Wavuga ko Sosthène Munyemana ari umuntu w’umuhanga. Ariko si umwere kuko yohereje abantu kwica.”

Yakomeje ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’abahanga b’abanyabwenge ashimangira ko Munyemana yafungiye Abatutsi mu biro bya segiteri barimo na mubyara w’umugore w’umutangabuhamya.

Yavuze ko nubwo bari abasirikare, imbaraga nyinshi zari zifitwe n’Interahamwe bityo ko kugira ngo ubashe gukiza abantu, byasabaga ubwenge n’ubushishozi.

Yakomeje ati “Sosthène Munyemana avuga ko yakijije abantu ariko azasobanure neza uko yabigenje. Njyewe nabonye abagore benshi bafatwa ku ngufu, ndetse n’abantu benshi bicwa. Biragoye cyane kuvuga ibi bintu ukurikije uko byagiye bikurikirana ariko twasangiraga inzoga kwa Ruganzu, Sinzi n’ukuntu yaje kwisanga mu ishyaka MDR Pawa.”

Uyu mutangabuhamya yashimangiye ko ubwo Munyemana yavaga i Tumba, yiboneye abajandarume bari bariciye abantu mu rugo rwe ari bo bari kumufasha gushyira imizigo ye mu modoka bishimangira ko ari we wayoboraga ubwicanyi bwakorewe i Tumba.

Ati “Nahuye n’abajandarume bari bariciye abantu mu rugo rwe, ni bo bari bari gushyira imizigo ye mu modoka. Ni we wayoboraga ubwicanyi i Tumba.”

Uyu mujandarume yasobanuye ko ubwicanyi bwakorewe i Tumba bwatangiye ku wa 20 Mata 1994 aho uwitwa Karanganwa yishwe ku wa 21 Mata.

Yavuze ko abantu bari barigishijwe urwango cyane ari byo byafashije mu kwihutisha Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu gihe kandi itangazamakuru ryakoreshwaga mu gukwirakwiza urwango.

Yagaragaje ko kubera ubugome abicanyi bari baratojwe, hari aho wasangaga bica abantu urw’agashinyaguro kandi bakabica buhoro buhoro kugira ngo bumve uburibwe.

Yasobanuye ko muri Mata, Munyemana yatumiye iwe abajandarume abamenyesha ko agiye gushyiraho komite ishinzwe gukangurira abantu kwitabira Jenoside.

Yasobanuriye urukiko ko inama nyinshi zahuzaga abari muri iyo komite zaberaga cyane cyane kwa Munyemana kuko yari afite inshingano y’Umuyobozi Mukuru.

Yemeje kandi ko Munyemana yari umuyobozi ugenzura ibikorerwa kuri za bariyeri, yerekana ko ari we watangaga amabwiriza yo kwica nk’uwari ukuriye iyo komite.

Yagaragaje ko mu bari bafungiwe muri segiteri nta n’umwe yigeze yongera kubona kandi barimo n’umuvandimwe w’umugore we.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Sosthène Munyemana akwiye guhanwa by’intangarugero kubera ibikorwa bye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments