Umurambo w’umuntu utaramenyekana wagaragaye mu mugezi wa Nyabarongo ari mu rwasaya rw’ingona iri kuwurya, abantu bagerageje kwegera aho iyo ngona yari iri ihita yibira mu mazi barayibura.
Iyi ngona yagaragaye ku wa 25 Nzeri 2025, mu gice cy’Umugezi wa Nyabarongo giherereye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda.
Abaturage babonye iyi ngona iri kugendana umuntu mu mazi, bahise batabaza inzego z’umutekano, baje ihita ibikanga yibira mu mazi ijyanye n’uwo murambo.
Umuhuzabikorwa w’Urwego Rwunganira uturere mu Gucunga Umutekano (DASSO), mu Murenge wa Runda watabaye mu ba mbere, Nsanzamahoro Pierre, yavuze ko ubwo yageraga ahagaragaye iyi ngona, yavuze ko yiboneye iyo ngona mu mazi ifite umuntu mu rwasaya ariko igahita yibira mu mazi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, na we yabwiye IGIHE ko bakibimenya, bahise batangira ibikorwa by’ubutabazi ngo bashakishe uyu murambo, utaramenyekana inkomoko n’imyirondoro.
Ati “Polisi na RIB bagiye ahabereye ibi byago, tugeze aho abaturage batweretse dusanga ingona imaze kumanukana uwo murambo mu mazi, twatangiye ibikorwa by’ubutabazi. Ntiturabasha kumenya niba ari umugabo cyangwa umugore, ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje, ngo hashakishwe niba yaza kuboneka.”