Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAIbitaro bya Kabgayi birishyuriza abakozi babyo ibirarane bya miliyoni 100 Frw

Ibitaro bya Kabgayi birishyuriza abakozi babyo ibirarane bya miliyoni 100 Frw

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga burishyuriza abakozi babyo n’abo mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho ibirarane bya miliyoni 100 Frw baberewemo na Leta bikomoka ku mafaranga yo kuzamurwa mu ntera batahawe.

 

Abakozi bishyurizwa ni abagera ku 157 bakorera Ibitaro bya Kabgayi n’ibigo nderabuzima biyishamikiyeho 16 n’abo mu ivuriro riri mu Igororero rya Muhanga ibyo bitaro bireberera.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko ibyo birarane ari iby’imyaka itandukanye yo mu gihe cya Covid-19.

Bikubiyemo ariko n’andi mafaranga ashingiye ku makosa aba yarabayemo nk’abakozi bagiye batinda kuzamurwa mu ntera igihe kigeze kandi baba bagomba guhabwa amafaranga yabo kuva icyo gihe bari bujurije ibisabwa ariko na yo akaba ataratangwa.

Yasobanuye ko ubusanzwe abakozi ba Leta muri rusange bongezwa buri nyuma y’imyaka itatu bizwi nka ‘Horizontal Promotion’ ariko ko mu gihe cya Covid-19 Leta yabihagaritse by’agateganyo no ku bakora kwa mu muganga.

Nyuma y’uko icyo cyorezo kigenje make ariko Leta yaje gusubukura iyo gahunda ndetse igena ko abantu bari bagejeje igihe cyo kuzamurwa mu ntera muri Covid-19 ariko bigahagarikwa, amafaranga y’icyo gihe bazayahabwa ari yo abo bakozi bo mu Bitaro bya Kabgayi bishyuza.

Dr. Muvunyi ati “Iyo uzamuwe mu ntera hari amafaranga make wongerwa ku mushahara ariko ntiyagiriyeho igihe. Iyo tuyateranyije yose aba miliyoni 100 Frw. Twakoze ibisabwa byose byageze muri Minisiteri y’Imari n’Igemigambi (MINECOFIN) bireba ariko abakozi baba babigaragaje kuko babona biri gutinda. Twari tuzi ko bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.”

Dr. Muvunyi yongeyeho ko uretse ibyo birarane byo mu gihe cy’icyorezo ubu nta kibazo cy’amafaranga y’izamurwa mu ntera gihari kuko yaba abo bafitiwe ibirarane ubu bahabwa umushahara ugenwe ndetse n’abandi uko bagenda buzuza imyaka itatu barazamurwa.

Uwo muyobozi yaboneyeho gusaba MINECOFIN ko yakemura icyo kibazo kuko nk’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi bwakoze ibyo bugomba kandi abakozi ayo mafaranga na bo bakaba bayategereje.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments