U Bwongereza bugiye gushyiraho indangamuntu koranabuhanga mu buryo bwo guhangana n’ibibazo by’abimukira babwinjiramo bitemewe n’amategeko bakomeje kwiyongera.
Mu Bwongereza kugira indagamuntu si itegeko. Umuntu yerekana imyirondoro ye hifashishijwe ibyangombwa nka pasiporo, uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, n’izindi nyandiko zemewe.
Kwerekana indangamuntu mu Bwongereza byakuweho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, mu buryo bwo kwisanzura, no kubungabunga amakuru y’umuntu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 26 Nzeri 2025, u Bwongereza bwavuze ko bushaka ko imyirondoro y’abantu ibikwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone aho kubikwa mu mpapuro no ku makarita asanzwe.
Uretse abakozi bagomba kwerekana indangamuntu zabo, u Bwongereza bwagaragaje ko nta bandi bantu bazajya bayibazwa.
Impamvu y’abakozi ni uko u Bwongereza buri ku gitutu kijyanye n’ababwinjiramo mu buryo butemewe n’amategeko, abanenga Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi bakavuga ko ryagowe no kubagenzura.
Iyi ndangamuntu izaba iriho izina ry’umuntu, igiye yavukiye, ifoto n’andi makuru ajyanye n’ubwenegihugu cyangwa impushya zo kuba muri iki gihugu.
Itangazo rirakomeza riti “Ni itegeko mu kugaragaza ko wemerewe gukorera mu Bwongereza. Ibi bizatuma hakumirwa abadafite impushya zo kuba mu gihugu kubona akazi. Bizatuma kubona amafaranga kuri bo bihagarikwa na cyane ko ari yo mpamvu nyamukuru ituma abantu baza mu Bwongereza mu buryo butemewe.”
Iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga kandi izanafasha abantu kwemererwa guhabwa serivisi zo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, imisoro, kwita ku bana n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yakomeje ati “Indangamuntu y’ikoranabuhanga izaniye amahirwe menshi u Bwongereza. Bizatuma abaturage babona inyungu nyinshi. Bizanatuma kubona akazi mu Bwongereza bigorana cyane bitume imipaka yacu itekana.”
Icyakora Abongereza biganjemo abo mu Ishyaka ry’Aba-Conservateurs bayobowe na Kemi Badenoch, bamwe bagaragaje ko badashyigikiye ubu buryo kuko buzajya butuma amakuru y’ibanga ajya ku karubanda