James Comey wayoboye Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, akurikiranywe n’ukuriko rwa Amerika ruherereye muri Leta ya Virginia, ku bijyanye no gutanga amakuru atari yo no gutambamira ubutabera.
Byose bishingiye ku ruhare rwe mu gushyigikira iby’uko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika yo mu 2016.
Uku gukurikiranwa kwa Comey gushingiye ku buhamya yatanze muri Nzeri 2020 imbere ya Komite y’Abasanateri bashinzwe ubutabera ku iperereza ryiswe ‘Crossfire Hurricane’ FBI yakoze.
Ryari iperereza ryo kureba niba ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump mu 2016 byari bifite aho bihuriye n’u Burusiya kuko byavuzwe ko bwafashije uyu mugabo gutsinda amatora.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko icyo gihe Comey yabeshye inshuro nyinshi kugira ngo akumire ubutabera gukomeza.
Minisitiri w’Ubutabera muri Amerika, Pamela Bondi, yanditse kuri X ko “Ntawe uri hejuru y’amategeko. Iki gikorwa kigaragaza umuhati wa minisiteri y’ubutabera mu kuryoza abakoresha imyanya y’ubuyobozi bafite nabi, bakabazwa ibyo kuyobya Abanyamerika.”
Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel, yanditse kuri X ko mu myaka myinshi ishize ubuyobozi yise ko bwamunzwe na ruswa n’ababushyigikiye bwakoze ibishoboka byose bukoresha amategeko mu nyungu zabwo, bwangiriza amazina y’ibigo bikomeye, butakaza icyizere mu baturage.
Ati “Gukoresha amategeko hisunzwe inyungu za politiki byagaragajwe muri iki kibazo cy’u Burusiya turi kugerageza gukoraho no kugaragaza ibyacyo. Buri wese cyane cyane abakomeye, azabibazwa hatitawe ku myanya baba bariho yose.”
Comey yayoboye FBI kuva mu 2013 kugeza ubwo yirukanwaga na Trump mu 2017. Iperereza kuri iki kibazo ryatangiye muri Nyakanga 2025, ritangijwe n’Umuyobozi w’Urwego rwa Amerika rishinzwe ubutasi, Tulsi Gabbard.
Gabbard yavuze ko hari ubugambanyi bwakozwe mu 2016, abantu bamwe bo mu buyobozi bukuru bw’Aba-Democrates, cyane abo ku ngoma ya Barack Obama, bagerageje gutesha agaciro intsinzi ya Donald Trump, bavuga ko yafashijwe n’u Burusiya mu kwivanga mu matora. Ni ibintu u Burusiya bwamaganiye kure.