Nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, yanze kurya iminwa ahamya ko Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali iruta iyo muri Australia inshuro 10.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ku myiteguro y’isiganwa rihatse andi yose ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025.
Pogačar uzahangana mu cyiciro cy’abagabo bakuze bazasiganwa mu muhanda bisanzwe [Road Race], yabajijwe uko yabonye isiganwa ryo mu Rwanda agereranyije n’iryo muri Australia.
Ati “Iri ni ryiza kurushaho. Mwihangane ariko imiterere y’inzira ziri aha ikubye inshuro 10 iyo muri Australia. Munyihanganire ni ko kuri, sinshaka kwibasira Abanya-Australia bashushanyije inzira zaho, ariko ntabwo nayisanzemo.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2024, yavuze ko yagize imyiteguro myiza izatuma akorana na bagenzi be akisubiza umudali wa Zahabu.
Ati “Ndi hano ndajwe ishinga n’isiganwa ryo mu muhanda rizaba ku Cyumweru, ndifuza byinshi kandi n’amaguru yanjye ariteguye. Twazanye ikipe nziza hano twizeye ko iri mu za mbere zihabwa amahirwe. Intego tuzazigeraho kuko umwuka w’abafana bari ku mihanda umeze neza.”
“Baba buzuye no mu myitozo wagira ngo ni isiganwa. Imihanda na yo imeze neza. Yego ikirere gitandukanye n’icyo mu rugo ariko ntacyo bitwaye. Twe twagize amahirwe yo kujya mu nkengero z’umujyi mu myitozo, ni heza cyane uhumeka umwuka mwiza. Ni ahantu hatandukanye n’i Burayi, mbese ni byiza ko amasiganwa y’Isi na yo aza muri Afurika.”
Uyu Munya-Slovenia wageze mu Rwanda amaze kwisubiza Tour de France ku nshuro ya kane, yavuze imihanda yo mu Mujyi wa Kigali azibandaho ubwo azaba ahangana na bagenzi be.
Ati “Imihanda ndi kurebana na yo ni Mont Kigali, twerekeza mu muhanda w’amabuye [Kwa Mutwe]. Amabuye ya hano atandukanye n’ayo mu Bubiligi kandi hano ari ahantu hazamuka, ateye mu buryo bw’uruziga, ayandi arashinze, ibyo ntacyo bitwaye ku irushanwa ni byo bituma rikomera.”
“Sinzi impamvu inzira ya Mont Kigali yashyizwemo rimwe gusa kandi mu isiganwa hagati. Nta kibazo dufite utundi dusozi two gukina. Muri make ugereranyije umuhanda ni mwiza, tuzahangana.”
Tadej Pogačar azaba ayoboye Ikipe y’Igihugu ya Slovenia irimo ibindi bihangange nka Roglič Primož, Glivar Gal, Govekar Matevž, Mezgec Luka, Mohoric Matej, Novak Domen, Primožič Jaka na Žumer Matic.Aba bazahangana n’amakipe akomeye nk’u Bubiligi bufite Evenepoel Remco; Denmark ya Casper Phillip Pedersen; u Bwongereza buzaba bufite Pidcock Thomas n’ibindi bihugu 57 bizakina iri rushanwa riri ku ntera y’ibilometero 267,5.
