Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMu marembo ya Pariki y’Akagera hagiye kubakwa Ishuri mpuzamahanga ryo kubungabunga urusobe...

Mu marembo ya Pariki y’Akagera hagiye kubakwa Ishuri mpuzamahanga ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

U Rwanda rugiye gutangiza ishuri rijyanye no kubungabunga ibidukikije rizaba riri ku rwego rw’Akarere ruherereyemo. Rizubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba ku buso bwa hegitari umunani hafi ya Pariki ya Akagera.

 

Ni ishuri rizajya ritanga ubumenyi buhambaye bujyanye no kubungabunga ibidukikije mu Karere u Rwanda ruherereyemo no kurengera inyamaswa zo mu gasozi nk’uko byashimangiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Rizashingwa mu bufatanye n’Ikigo African Parks Network gicunga Pariki ya Akagera.

Iki kigo kandi kizafasha mu gukora ubushakashatsi bugezweho, gutanga amahugurwa no kufasha mu koroshya ubufatanye mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima muri, RDB, Mutangana Eugène, yabwiye The New Times ko iri shuri rizubakwa mu marembo ya Pariki ya Akagera ryitezweho inyungu nyinshi.

Yavuze ko amasezerano ya nyuma y’iri shuri azashyirwaho umukono ku wa 30 Nzeri 2025.

Ati “Rizashyirwa hafi y’ubwinjiro bwa Pariki [ya Akagera] bwo mu majyepfo. Bizatuma u Rwanda ruba igicumbi cyo kurengera ibidukikije.”

Mutangana yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano ya nyuma, imirimo yo kubaka ibikorwaremezo by’iryo shuri n’ibindi bisabwa ngo ritangire bizafata umwaka. Ati “Twitezeye ko tuzakira abanyeshuri ba mbere nko mu 2027.”

Yavuze ko u Rwanda ruzaba rufite uruhare rwa 49% muri iri shuri mu gihe ibisigaye bizaba ari ibya African Parks.

U Rwanda ruzatanga ubutaka bwa hegitari umunani ndetse no kwemerera abanyeshuri gusura Pariki ya Akagera uko babishaka mu kubafasha guhabwa amasomo.

Nubwo iri shuri rizigirwamo n’abaturuka muri Afurika yose, abayobozi ba za pariki zo mu Rwanda, abazirinda, abo mu nzego z’ibanze na bo bazahabwa amasomo binyuze muri iri shuri.

Iri shuri rizagira uruhare mu kuzana mu Rwanda inzobere mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ari na ko bagira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda binyuze mu mafaranga bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ikindi bizafasha mu mboni za Mutangana ni uko bizatuma mu Rwanda hahurira abantu batandukanye bakoresha uburyo bunyuranye mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ari na ko hasangirwa ubumenyi himakazwa n’udushya dutandukanye.

Bizatuma u Rwanda rwunguka uburyo bwiza kurushaho bwo gucunga pariki za Akagera, Ibirunga, Gishwati-Mukura, Nyungwe n’ibindi byanya u Rwanda rufite.

Ibi ni na byo bigira uruhare mu gukomeza ubufatanye n’ibigo byita ku bidukikije n’abandi baterankunga batandukanye.

Mutangana yagaragaje ko iri shuri rizanabera icyitegererezo Abanyarwanda bashaka kuyoboka umwuga wo kubungabunga ibidukikije, abandi bahabwe akazi n’andi mahirwe atandukanye afite aho ahuriye no kubugabunga ibidukikije.

Mu 2020 kandi u Rwanda na African Parks icunga pariki 19 zo mu bihugu 11, byashyize umukono ku masezerano y’imyaka 20 bwo kubungabunga Pariki ya Nyungwe.

Pariki ya Nyungwe izafasha abanyeshuri mu kubona ubumenyi busabwa iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Yashinzwe mu 1934. Ibarizwamo zimwe mu nyamaswa zizwi cyane ku Isi zirimo, intare, ingwe, inzovu, inkura n’imbogo.

Mu 2024, abayisura biyongereyeho 3,83% bagera ku 56.219. Uwo mwaka yinjije miliyoni 4,7$ avuye kuri miliyoni 4,6 $ yari yinjije mu mwaka wa 2023. Buri gihe 10% by’ayo mafaranga bihabwa abaturage.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments