Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAGaza: Intambara ishobora kurangira vuba

Gaza: Intambara ishobora kurangira vuba

Perezida Donald Trump yavuze ko impande zihanganye mu ntambara iri guhuza Israel na Hamas zishobora kugera ku masezerano yo kuyirangiza mu gihe gito kiri imbere.

 

Uyu mugabo yavuze ko “Ntekereza ko amasezerano [yo kurangiza] intambara i Gaza ari hafi, birasa nk’aho hazasinywa ayo masezerano.”

Trump utatanze ibisobanuro birambuye, yavuze ko ayo masezerano ashobora gukorwa binyuze mu kugarura imbohe z’Abanya-Israel zashimuswe na Hamas.

Ati “Ntekereza ko amasezerano azagerwaho, imbohe zigataha. Azaba ari amasezerano yo kurangiza intambara.”

Ibi Trump yabitangaje nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, agejeje ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ijambo ryakiriwe nabi kuko abari mu cyumba cy’inama basakuje bakoma mu mashyi, abandi benshi bagasohoka.

Ibi ariko ntibyakomye Netanyahu mu nkokora kuko yakomeje gutambutsa ijambo rye, ndetse akavuga ko atazahagarika intambara adasenye Hamas.

Ati “Tuzagera ku ntego zacu zo gusenya Hamas burundu.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments