Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAmerika: Imwe mu mijyi ishobora kwamburwa ububasha bwo kwakira Igikombe cy’Isi

Amerika: Imwe mu mijyi ishobora kwamburwa ububasha bwo kwakira Igikombe cy’Isi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imijyi izaba irimo umutekano muke izamburwa ububasha bwo kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

 

Imyiteguro irarimbanyije mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izafatanya na Canada na Mexique kwakira Igikombe cy’Isi giteganyijwe mu mwaka utaha.

Mu kiganiro Perezida Trump yagiranye n’intangazamaku mu biro bye, yagaragaje ko nta mpungenge zihari ku myiteguro y’iri rushanwa mu mijyi 11 izaryakira, kuko hari ubushobozi bwo kwimura imikino ikava mu mijyi idatekanye.

Yagize ati “Imijyi idatekanye izaba yaratekanye icyo gihe. Nitubona idatekanye, tuzayivamo tujye mu yindi.”

“Umujyi tuzabona ugaragaza akayihayiho ko kubangamira Igikombe cy’Isi, Imikino Olempike, ariko cyane cyane Igikombe cy’Isi kuko ari cyo kizabera henshi, ntabwo tuzatuma biba. Tuzareba ahandi tujya hafi aho.”

Nubwo bimeze bityo, uyu si umwanzuro waba ari mwiza ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuko guhindura imijyi byabangamira imitegurire.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaberamo imikino 78 mu mikino 104 izaba igize iri rushanwa, harimo n’umukino wa nyuma uzakinirwa muri New York ku kibuga cya MetLife Stadium.

Imijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izaberamo iri rushanwa rizamara iminsi 39 ni New York, Dallas, Kansas City, Houston, Atlanta, Los Angeles, Seattle, San Francisco, Philadelphia, Miami na Boston.

Imijyi yo hanze y’iki gihugu na yo izaberamo iyi mikino izava tariki ya 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga, ni Mexico City, Monterrey na Guadalajara yo muri Mexique, ndetse na Toronto muri Canada.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments