Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagaragaje ko buhangayikishijwe n’abana 1358 basoje umwaka w’amashuri abanza na 800 basoje icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ariko ntibatsinde ikizamini cya Leta, kuri ubu bakaba batari bagaruka ku ishuri.
Byagarutsweho mu Nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Huye, yahuje abayobozi bose b’akarere kuva ku mudugudu kugera ku karere ndetse n’abafatanyabikorwa bako.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciatha, yavuze ubu akarere gahanganye n’ikibazo cy’abana bahuriye ku kuba batarabashije gutsinda ikizamini cya Leta kibemerera gukomeza mu byiciro byisumbuyeho, ariko bakaba barinangiye kugaruka kwiga.
Uyu muyobozi yasabye umusanzu mu gukemura iki kibazo.
Ati ‘‘Ndagira ngo nsabe abayobozi bo mu nzego z’ibanze, badufashe gushakisha aba bana batsinzwe. Dufite abana 1358 basoje umwaka wa gatandatu [w’amashuri abanza] baratsindwa. Turajya kubareba mu rugo tukababura bamwe bagiye gukora akazi ko mu rugo, kandi abenshi batsindishwa no kuba baba mu miryango ifite amakimbirane.’’
Yakomeje ati ‘‘Turimo turanashakisha abandi basaga 800 batsinzwe bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bagomba kugaruka kwiga, ariko ikibabaje biruseho kuri bamwe muri bo b’abakobwa, harimo n’abarimo bashyingirwa.’’
Visi Meya Kankesha yagaragaje ko abagera 51% mu bagombaga kugaruka mu ishuri bo mu wa gatatu ari bo bagarutse gusa, mu gihe abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza basabwaga kugaruka, haje abagera ku kigero cya 68% gusa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we yasabye abayobozi bose kongera imbaraga mu kohereza abana bose ku ishuri kuko ubujiji bwangiza igihugu.
Ati ‘‘Abana bose bakwiye kuba mu ishuri, kubireba ukavuga ngo jyewe abanjye bararangije, si byo. Bariya urebera batiga, ni abajura b’ejo hazaza bazajya baza kwiba iwawe.’’
Guverineri Kayitesi yakomeje agaragaza ko abantu benshi bakunze gufatirwa mu byaha, usanga imibare myinshi ari iy’abataritabiriye ishuri, asaba kutarebera abana nk’abo batiga.
Ati ‘‘Nta banga ririmo, dusigaye dufata abanyabyaha, twareba amashuri bize, mu bantu 1700 bafunzwe na RIB ntushobora kubonamo abantu 50 barangije amashuri yisumbuye. Abenshi ni na bo dufite mu bigo ngororamuco. Iyo tuvuga ngo abantu bajye ku ishuri, tuba dushaka ko igihugu cy’ejo kitazagira umutwaro ukomeye w’ibibazo n’abaturage batumva.’’
Abayobozi bose batahanye umuhigo wo gusenyera umugozi umwe bakagarura abana bose ku ishuri mu maguru mashya, dore ko umwaka w’amashuri 2025/2026 ugiye kumara ukwezi utangiye.


