Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROAbagabo basambanyijwe na Michael Jackson barishyuza miliyoni 400$

Abagabo basambanyijwe na Michael Jackson barishyuza miliyoni 400$

Abagabo babiri, Wade Robson na James Safechuck bashinja Michael Jackson kubasambanya ku gahato ubwo bari bakiri bato, bari gusaba impozamarira ya miliyoni 400$.

 

Nk’uko byatangajwe na People, aba bagabo bombi bagejeje impapuro z’ubusabe bwabo mu rukiko rwa Los Angeles muri Leta ya California, aho bavuze ko bagiye guhatana n’umuryango wa Michael Jackson mu rubanza ruzatangira mu Ugushyingo 2026.

Robson w’imyaka 43 avuga ko yatangiye guhohoterwa na Michael mu 1990 afite imyaka irindwi, bikamara imyaka yindi irindwi yose. Safechuck we w’imyaka 47, avuga ko byatangiye mu 1988 afite imyaka 10, bigakomeza kugeza mu 1992. Bombi bavuga ko Michael Jackson yababwiraga kureka gutangaza ibyo bakorerwaga, akabigisha kubiceceka.

Izi nkuru zishinja Jackson zagarutsweho cyane mu 2019 muri filime mbarankuru yiswe ‘Leaving Neverland’, aho aba bagabo bombi bavuze mu buryo burambuye uko byabagendekeye.

Ku rundi ruhande, abashinzwe kurengera umutungo wa Michael Jackson barimo John Branca na John McClain, bemeye ko imitungo ye ikoreshwa mu kwishyura abunganizi mu mategeko bakomeje kuburana ku ruhande rwe.

Bavuga ko kutabikora byateza “ingaruka zikomeye” ku mutungo wa Michael Jackson kuko byatuma uburenganzira bwe budakomeza guharanirwa mu nkiko.

Gusa Paris Jackson, umukobwa wa Michael akaba n’umwe mu bareberera umutungo yasize, yanze ko amafaranga menshi akoreshwa mu kwishyura abunganizi mu mategeko ku birego bifitanye isano n’izi nkuru zimushinja guhohotera abana.

Paris w’imyaka 27 yashyikirije urukiko ikirego gisaba ko abashinzwe umutungo wa se bahagarika kwishyura abo bunganizi mu mategeko, ariko abashinzwe umutungo w’uyu muhanzi bavuga ko icyo cyifuzo nta shingiro gifite.

Umuryango wa Michael Jackson wakomeje kugaragaza ko izi nkuru zimushinja zidafite ishingiro, ugasaba ko abantu bazirikana ko uyu muhanzi uzwi nka ‘King of Pop’ atigeze akora ibyavuzwe.

Michael Jackson yapfuye mu 2009 afite imyaka 50. Nyuma y’urupfu rwe, imitungo ye yakomeje kubyazwa umusaruro n’abashinzwe kuyicunga, ariko kuva Robson na Safechuck batangariza Isi ibyo bavuga ko bakorewe, umuryango we wakomeje kwishyura akayabo mu nkiko kugira ngo uhakane ibyo birego.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments