Ukraine yashinje Hongrie kuvogera ikirere cyayo ahagana mu Burengerazuba bw’igihugu, bikavugwa ko iki gitero cyifashishije drones, cyari kigamije gushaka amakuru y’ubutasi ariko atatangajwe.
Perezida Volodymyr Zelensky yasobanuye ko inzego z’umutekano zamumenyesheje ko hari ’drones zavogereye ikirere cy’igihugu ayoboye, ati “Inzego z’umutekano zabonye drones z’ubutasi zavogereye ikirere cyacu, bishoboka ko zaturutse muri Hongrie.”
Uyu muyobozi yavuze ko izi drones zishobora kuba zari zigamije gushaka amakuru y’ubutasi ndetse no kurebera hamwe muri rusange ibijyanye n’ubushobozi bw’inganda mu Burengerazuba bwa Ukraine.
Hongrie ni igihugu cyakunze kutumvikana na Ukraine. Ubuyobozi bwa Hongrie bushinja Ukraine kubangamira abaturage ba Ukraine ariko bafite inkomoko muri Hongrie, batuye mu bice by’Uburengerazuba bw’icyo gihugu.
Iki gihugu kandi cyakomeje kwamagana imigambi y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na NATO yo kohereza intwaro muri Ukraine ndetse yamaganye cyane ibihano by’ubukungu byafatiwe u Burusiya, ikaba na kimwe mu bihugu bikomeje kugura gaz ikomoka mu Burusiya.