Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOImirimo yo kubaka ‘Gymnase’ y’i Kirehe igeze kuri 98%

Imirimo yo kubaka ‘Gymnase’ y’i Kirehe igeze kuri 98%

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buratangaza ko imirimo yo kubaka inzu iberamo imikino izwi nka ‘Gymnase’ ndetse n’Ikigo cy’urubyiruko bigeze kuri 98%, bikaba byitezwe ko mu kwezi gutaha ari bwo iyi nzu izatahwa ku mugaragaro.

 

Umushinga mugari wo kubaka Gymnase n’ikigo cy’urubyiruko byatangiye gukorwa mu Karere ka Kirehe mu myaka ibiri ishize, ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari 2.7 Frw yatanzwe n’umushinga NELSAP ugamije gukora urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirimo yo kubaka iyi gymnase igeze kuri 98% ikazajya yakira abantu 1000 bicaye neza.

Ati “Turimo turategura ko nibura muri uku kwezi kwa Ukwakira twayitaha, izajya yakira abantu 1000.’’

Iyi nzu iri kubakwa ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantire ya Nyakarambi ikaba ari inzu izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu. Izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 100 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

Uretse iyi nzu hanze hubatswe ibindi bibuga bya Basketball na Volleyball nabyo byitezweho kuzafasha urubyiruko rwo muri aka Karere kwidagadura, hari kandi kubakwa ikigo cy’urubyiruko nacyo kizarufasha kubona aho rumurikira impano zarwo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko mu kwezi gutaha aribwo imirimo yo kubaka iyi gymnase izaba irangira hakurikireho ibikorwa byo kuyitaha ku mugaragaro.

Gymnase ya Kirehe izaba itwikiriye hose
Biteganyijwe ko Gymnase ya Kirehe izajya yakira abantu 1000 bicaye neza
Ibibuga by’imikino byubatswe hanze ya Gymnase ya Kirehe byaruzuye
Gymnase ya Kirere igeze kuri 98% yubakwa

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments