Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko nta bimenyetso bifatika bya siyansi bihari byemeza ko hari isano ishobora kubaho hagati y’indwara ya ‘autisme’ n’ikoreshwa rya paracetamol mu gihe cyo gutwita.
Mu itangazo OMS yashyize hanze yavuze ko kugeza ubu, nta sano ihamye yagaragaye hagati ya autisme n’ikoreshwa ry’ibinini bya ‘paracetamol’.
Ni nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku wa Mbere yahuje ‘autisme’ n’ikoreshwa ry’inkingo z’abana ndetse n’imiti igabanya ububabare nka Tylenol ikoreshwa n’abagore batwite, atanga ibirego bidafite ishingiro.
Umuvugiza wa OMS, Tarik Jašarević, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Genève yabajijwe niba hari isano ishoboka hagati y’ikoreshwa rya paracetamol mu gihe cyo gutwita na autism, avuga ko nta bisubizo bishingiye kuri siyansi bihari bibyemeza.
Yagize ati “Ibimenyetso bihari ntibihuye n’ibyo bivugwa. Tuzi neza ko inkingo zidatera autisme. Nkuko nabivuze inkigo zirokora ubuzima bw’abantu batabarika, ibi ni ibintu siyansi yemeje kandi ntibikwiye gushidikanywaho.”