Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), cyatangaje ko mu gihe cy’imyaka ibiri hamaze gukorwa imishinga 102 yatwaye asaga miliyari 30 Frw yibanze ku bikorwa byo kuzamura abatuye mu turere 16 tw’icyaro irimo kubaka amateme, kongerera ubushobozi amavuriro, kuzamura ubuhinzi binyuze mu kubaka ububiko bw’imbuto zitandukanye, kubaka amashuri n’ibindi.
Ni imishinga ikorwa binyuze mu bitekerezo by’abaturage, aho hakorwa inama mu midugudu n’utugari, abaturage ubwabo bakigaragariza icyo bakeneye kurusha ikindi, maze hagashakwa amafaranga kigakorwa.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Nyinawagaga Claudine, yabwiye IGIHE ko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize kuva mu 2023/2024 na 2024/2025 hibanzwe ku mishinga izamura serivisi z’ubuzima, amashuri akeneye gusanwa cyangwa kongerwa ngo hagabanywe ubucucike mu bana, abakeneye ko amazi abegera, gukorerwa ibiraro n’imihanda bibafasha kugeza umusaruro ku isoko, ndetse n’ibijyanye no kuzamura ubuhinzi.
Ati ‘‘Nk’aho twaguye inyubako z’Ikigo Nderabuzima cya Gahombo mu Murenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza, twubatse inzu yatumye bongera ibyumba byo kuryamishamo abarwayi igihe ari umurwayi ugomba kurara hagutse kandi bagiraga hato, bituma abagore, abagabo n’abana bajya ukwabo bikabarinda kwanduzanya. Byanatumye bongera aho ababyeyi babyarira, ndetse na serivisi z’isuzumiro ziraguka, ukabona ko hari impinduka nziza zisubiza ibyo abaturage bifuzaga.”
Yakomeje avuga ko iyi mishinga igaragaza impinduka mu iterambere ry’aho ikorerwa kuko uretse guteza imbere abahatuye, igira n’uruhare mu guha akazi abatishoboye bahatuye muri gahunda ya VUP, bityo iterambere rikihuta ntawe risize inyuma.
Abaturage b’aho iyi mishinga yageze baramwenyura
Nyiramyasiro Jeannette, umuhinzi w’ibirayi wo mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Ruheru, ho mu mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko umushinga batekereje wo kugira ahantu ho gutuburira imbuto y’ibirayi habegereye byazamura umusaruro w’ibirayi beza, kandi byarakozwe bitanga umusaruro ufatika.
Ati “Byaduteje imbere tuzamura umusaruro w’ibirayi, kuko aho twezaga ibilo umunani bivuye ku kilo kimwe cy’imbuto idatunganyije neza, ubu none dusigaye tuheza ibilo 20 kandi bivuye kuri cya kilo kimwe cy’ibirayi ariko kivuguruye. Turashima LODA yatubereye ikiraro kitugeza ku buhinzi buteye imbere.”
Ni ishimwe asangiye na Mukantwali Zénatha, umubyeyi IGIHE yasanze ku Kigo Nderabuzima cya Gahombo, mu Murenge wa Kigoma.
Yavuze ko nyuma yo kwagura ivuriro ryabo ubu basigaye bivuza mu bwisanzure, ibyo abona ko ari intera ikomeye mu kuzamura imibereho myiza ishingiye ku kwivuza neza kandi hafi.
Ati “Aho bongerereye inyubako z’iri vuriro, ibintu byose ni ku gihe, kandi n’iyo ugize umurwayi mu bitaro rwose ntiwiganyiriza kuhamurwariza kuko hari ubwisanzure mu gihe mbere abarwayi babagaho mu bucicike bugoye kwihanganira.”
Imishinga nk’iyi ishyirwa mu bikorwa na LODA ifatanyije n’umufatanyabikorwa KfW, binyuze mu kigega Pro-Poor Development Basket Fund kibarizwa muri LODA.

