Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUNyamasheke: Umugabo w’imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itatu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 akekwaho gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka itatu

 

Byabereye mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke.

Nyina w’uyu mwana avuga ko ibi byabaye ku wa 26 Nzeri 2025, ubwo yari kumwe n’umwana we mu rugo yinjira mu nzu agarutse asanga umwana yagiye.

Hashize akanya gato yumvise umwana aririra mu gikoni cyo mu rugo rw’uyu mugabo ajya kumureba. Avuga ko umwana yamubwiye ko ari kubabara mu gitsina ahita akeka ko asambanyijwe, abaturanyi bahita bafata ukekwa umwana yoherezwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul yabwiye IGIHE ko ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kanjongo mu hagikorwa iperereza ku cyaha akekwaho.

Ati “Bikimenyekana umusore yahise afatwa ashyikirizwa RIB, umwana ajyanwa kwa muganga, ibindi biri mu iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri.’’

Gitifu Harinditwari yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo kuko nk’ibi byabaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba amasaha umwana atakabaye asohoka mu rugo wenyine.

Ati “Turasaba abantu ko bakwiye kurangwa n’indangagaciro nzima, birinda ibyaha nk’ibi kuko gusambanya umwana ni icyaha gihanwa n’amategeko byihanukiriye.’’

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 ryo ku wa 4 Ukuboza 2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 20218 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments