Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, uri guhatanira gukomeza kuyobora igihugu yitiriwe album y’indirimbo zakusanyijwe n’ihuriro ry’abahanzi muri Uganda bayita “The Yoweri Album”.
Igikorwa cyo gushyira hanze iyi album cyabereye kuri Speke Resort Hotel Munyonyo ku mugoroba wo ku wa 27 Nzeri 2025. Ibirori byateguwe n’umuhanzi Eddie Kenzo binyuze mu Ishyirahamwe ry’Abahanzi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Uganda bari mu Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda.
Jose Chameleone wanavuze ko azashyigikira Museveni mu matora kandi yizeye ko azayatsinda ku majwi menshi, yavuze ko yitabiriye iki gitaramo agamije kugaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abanyamuziki.
Undi muhanzi uri mu bakina filimi yavuze ko batumiye Perezida Museveni muri iki gitaramo kugira ngo bamushimire ku ruhare yagize mu guteza imbere umuziki muri Uganda.
Ati “Aba bari aha ni ba rwiyemezamirimo, ni abaririmbyi, abanyamideli, abahanzi, abatunganya n’abakina filimi, abanyarwenya, ariko by’umwihariko uyu munsi binyuze mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’Abahanzi rya Uganda, bateguye album ugiye guhabwa. Turashaka ko iri shimwe rizahoraho”
“Abana barakwitiriwe, imihanda, ibikoresho by’abanyabukorikori byarakwitiriwe, ibikoresho byinshi byarakwitiriwe ariko ntabwo ugira album y’umuziki yakwitiriwe. Uyu munsi byakozwe. Izina ryayo ni The Yoweri Album”
Ibi birori byanyuze no kuri televiziyo y’igihugu, byaririmbwemo zimwe mu ndirimbo zashyizwe kuri iyi album yitiriwe Yoweri Kaguta Museveni.
Izi ndirimbo uko ari 13 zirimo izivuga ibigwi bya Perezida Museveni, izo mu bice bitandukanye by’igihugu zigaragaza umuco w’abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu n’abandi bahatuye.
Perezida Museveni yashimiye abahanzi ba Uganda bagerageje gushyira ibintu ku murongo.
Yahamije ko nyuma yo kubohora igihugu, bashyize imbere inzego z’ubuvuzi, ibikorwaremezo, uburezi n’ibindi bizamura ubukungu bw’igihugu ku buryo abaturage barushaho kuba neza.
Museveni yavuze ko mu bihe biri imbere Leta ishobora gufasha abahanzi kubaka studio ikomeye yabafasha gutunganya ibihangano byabo.
Ati “Niba ari miliyari 10 cyangwa 20 z’Amashilingi twabafasha, mugakomerezaho, bipfa kuba atari buri mwaka, ari iby’inshuro imwe gusa. Ibyo ntabwo byatunanira.”
Museveni yashimangiye ko yashimishijwe n’indirimbo begeranyije zikubiyemo imico itandukanye ya Uganda.