Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOMasai Ujiri na Bill Gates bakeje intambwe ya Perezida Kagame mu guteza...

Masai Ujiri na Bill Gates bakeje intambwe ya Perezida Kagame mu guteza imbere imikino

Umushoramari Masai Ujiri uherutse kugirwa umwe mu Ntumwa z’Inyungu z’Iterambere Rirambye muri Loni, n’umuherwe Bill Gates, bagaragaje ko ibikorwa bya Perezida Paul Kagame ari ishusho y’ibikwiriye gukorwa mu iterambere rirambye muri siporo.

 

Ibi ni bimwe mu byo batangarije muri kimwe mu biganiro byatanzwe bigendanye n’Inteko Rusange ya Loni, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York cya Bloomberg Philanthropies Global Forum 2025.

Masai Ujiri usanzwe ari umushoramari muri siporo zitandukanye by’umwihariko Basketball, yashimiye Bill Gates ukunze gutanga ubufasha kuri Afurika, ariko agaragaza ko Abanyafurika badakwiriye gukomeza gutegereza imfashanyo.

Ati “Ndashimira Bill kubera ibyo ari kudukorera muri Afurika. Numva tudakwiriye kureba ku bibazo tuzahura na byo ejo hazaza, ahubwo twakarebye ku byo dufite nonaha. Niba imfashanyo ziri guhagarikwa kujyanwa muri Afurika, ntekereza ko byagakwiriye kuba byarabaye kera, kugira ngo natwe dufate inshingano.”

“Dukwiriye gushora imari mu rubyiruko rwo muri Afurika kuko abaturage bayo ni bo mabuye y’agaciro ifite. Ni bo tugomba gushoramo, tukabategura mu mutwe, tukanababungabungira ubuzima. Gushora mu bikorwaremezo na cyo ni ikindi tugomba kwitondera, ariko by’umwihariko Abanyafurika ni bo ba mbere.”

Masai yasobanuye ko impamvu siporo ari yo nzira nziza yo kunyuzamo ishoramari iryo ari ryo ryose, ari uko urubyiruko rwinshi ari ho rwisanga.

Ati “Aka kanya hari umukino wa Nigeria na Amerika cyangwa LA Lakers iri gukina umukino wa nyuma, ndababwiza ukuri ko nta muntu waba ari kutwumva. Bari kuba bagiye kwirebera umukino mu kindi cyumba. Icyo ni cyo siporo iri cyo.”

“Ihuza abantu mu buryo bw’ubuzima, uburezi, izana amahoro. Icyo ni cyo dukeneye aka kanya. Ntabwo muri Afurika turagera aho siporo iba ishoramari, turi kwiyubaka dushaka umusaruro mu kibuga, noneho tugafungura amaso tukubaka ibikorwaremezo. Impano zirahari, abanyabugeni barahari, abakinnyi barahari n’ibindi. Nyuma y’icyo gihe ni bwo tuzaba dutangiye ishoramari noneho.”

Uyu mugabo yubatse izina mu Rwanda bitewe n’ibikorwa amaze gukora bigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu n’imikino by’umwihariko uwa Basketball birimo n’inyubako ya Zaria Court.

Muri iyi nama ya Bloomberg Philanthropies Global Forum 2025, Masai yasobanuye ko umurongo w’uburyo Perezida Kagame akora ari byo byatumye ashora imari rya siporo mu Rwanda, kandi abandi bayobozi b’ibindi bihugu bakwiriye gukuramo isomo.

Ati “Perezida Kagame yakoze akazi kadasanzwe ashyiraho icyerekezo. Yaje kureba umukino w’Intoranywa [All-Star Game] mu 2016, ahita yubaka BK Arena. Yavuguruye stade iri i Kigali [Stade Amahoro]. Mbese yashyizeho uburyo buzamura siporo.”

“Hari amahoteli, hari utubari twitabirwa cyane n’urunana rwa siporo, hari resitora, hari amaduka abantu bahahiramo, hari aho abantu bakinira, hari stade na Arena. Ubu rero, ni iki twakora muri Nairobi? Ni iki twakora muri Lagos? Ni iki twakora muri Johannesburg? Iyi mijyi ntabwo ari ko yose ifite Arena.”

Umuherwe Bill Gate ukunze gutanga ubufasha muri Afurika by’umwihariko mu birebana n’ubuzima, yerekanye u Rwanda ruri ku ntambwe ishimishije mu kwishakamo ibisubizo.

Ati “U Rwanda rwakoze ibintu byinshi bikomeye, nubwo ijanisha rikiri hasi mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bike byiza bihaboneka ni ibyo mu Rwanda. Ibi bitungura benshi.”

Umuryango Giants of Africa washinzwe n’abarimo Masai Ujiri, usibye Zaria Court umaze gushyira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo n’ibibuga bigera ku 10 bya Basketball byashyizwe mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Muri rusange kuva washingwa mu 2003 uhereye muri Nigeria, umaze kubaka ibibuga 43 mu bihugu bitandukanye muri Afurika, intego ikaba ari ukubaka ibibuga 100.

Masai Ujiri na Bill Gates bashimye umurongo wa Perezida Kagame mu iterambere rya siporo
Zaria Court yubatswe n’umushoramari Masai Ujiri ni kimwe mu bikorwaremezo bya siporo bigezweho mu Rwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments