Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe itsinda ry’abantu 12 barimo n;’umugore bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano birimo ubujura no kwangiza ibikorwaremezo nk’insinga z’amashanyarazi n’ibindi.
Bafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira 27 Nzeri 2025, bari mu Kagari ka Bugarama, mu Murenge wa Kayenzi, ho mu Karere ka Kamonyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bari babangamiye abaturage ariko bikaba bibi ku rushaho bangiza n’insinga z’amashanyari, ari na yo mpamvu batawe muri yombi ngo amategeko abibabaze.
Aba “Abafashwe bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kayenzi, aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”
CIP Kamanzi yashimiye abaturage bamaze kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Yongeyeho gusaba abantu bakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, kuko nibabusanya na byo Polisi itazigera yihanganira abishora mu bikorwa bihungabanya amahoro.