Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko amafaranga bwinjije mu mwaka ushize wa 2024 yiyongereyeho arenga miliyoni 500 Frw ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ahanini bitewe n’inzira zo mu kirere zashyizwemo zikomeje kwishimirwa na ba mukererarugendo.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yari isanzwe ifite uburyo ifasha ba mukerarurugendo bayigana gusura ibyiza nyaburanga biyitatse burimo kugenda mu modoka zabugenewe, ariko nyuma iza kongeraho n’ubwo kugendera mu kirere.
Hubatswe ikiraro cyo mu kirere (canopy walk) kireshya na metero 170 kikagira ubutumburuke bwa metero 70 aharehare ndetse ni na cyo kirekire muri Afurika y’Iburasirazuba.
Iyo pariki kandi iherutse no kongera uburyo bwo kugenda ku migozi yo mu kirere (zipline) ireshya n’ibilometo hafi bibiri na bwo bufasha ba mukerarugendo bayisura kwihera ijisho ibyiza nyaburanga biyitatse bari hejuru.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu Murage w’Isi wa UNESCO mu 2023 igaragaza uko kongera uburyo bufasha ba mukerarugendo kuyitembera byayifashije kwinjiza amafaranga menshi.
Ubuyobozi bwayo bugaragaza ko mu mwaka wa 2024 yasuwe n’abantu 26,596 binjiza agera kuri 2,332,632 z’amadolari. Iyo mibare yari ivuye ku bantu 22,664 binjije 1,770,000 y’amadolari mu 2023. Bivuze ko hiyongeyeho 562,632 by’amadolari (asaga miliyoni 500 Frw) mu gihe cy’umwaka.
Icumi ku ijana by’ayo mafaranga yinjijwe binyuze mu gusura no kugenda ku kiraro cyo mu kirere ndetse byitezweho ko na ‘zipline’ izongera umubare w’abasura iyo pariki.
Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Niyigaba Protais, yabwiye RBA ko uretse ibyinjizwa n’iyo pariki, akamaro kayo ari ntagereranywa by’umwihariko mu gusukura umwuka abantu bahumeka.
Ati “Iri shyamba ryacu rishobora guhumanura ikirere rikayungurura megatone zirenga 500 z’umwuka wa ‘Carbone Dioxide’. Ukurikije ubushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragaza ko uwo mwuka uba utaturutse mu Rwanda honyine bigaragaza akamaro k’iyi pariki no ku rwego mpuzamahanga kandi ibyo bizana inyungu zitandukanye.”
Ba mukerarugendao basura iyo pariki barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bahamya ko gutembera muri Nyungwe mu buryo bwo mu kirere ari byiza cyane nubwo hari abo bibanza gutera ubwoba ndetse hari n’abo birangira bakomeje kugira ubwoba bagakoresha ubundi buryo bwo ku butaka.