Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAHuye: Uko gahunda y’Umudugudu uzira igwingira mu bana yarigabanyijeho 4% mu mwaka...

Huye: Uko gahunda y’Umudugudu uzira igwingira mu bana yarigabanyijeho 4% mu mwaka umwe

Inzego zikuriranira hafi ubuzima n’imikurire by’abana mu Karere ka Huye, ziratangaza ko igwingira mu bana bavuka kugeza ku myaka itanu ryavuye kuri 19% rigera kuri 15%, bigizwemo uruhare na gahunda yiswe “Umudugudu uzira igwingira”, kuko begera buri mwana wese, bakamenya imikurire ye kuva asamwe.

 

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Huye, Habyarimana Etienne, avuga ko iyi gahunda yagize umusaruro aho yongeremo ingufu ku mudugudu kuko mu mwaka wa 2023/2024, igwingira ryari kuri 19.8%, maze mu 2024/2025, rigabanukaho 4.5% kuko ryahise rigera kuri 15.3%.

Habyarimana yavuze ko iyi gahunda iri kubihutisha kugera ku ntego y’imyaka itanu ya NST2, ndetse hari icyizere cyo kuyirenga kuko yo iteganya 15% mu 2029.

Ati “Ibyo iyi gahunda yubakiyeho harimo ko abana bose basigaye bapimirwa mu mudugudu bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima, bigatuma ubuzima bwabo bukurikiranirwa hafi ugereranije n’uko byari bimeze mbere bagipimirwa ku bigo nderabuzima, kuko haberaga kure ababyeyi, utagiye akaba atamenyekana kuko hahurira benshi.”

“Ubu twabonye bitanga umusaruro, ku mudugudu no isibo nta mwana ushobora gutakara.”

Ibindi iyi gahunda yifashisha ni amarero n’ingo mbonezamikurire z’abana, ari naho ahera asaba ababyeyi bose kuzoherezamo abana, kuko bifasha mu mikurire iboneye yabo, bagakura mu gihagararo no mu bwenge, akibutsa ko ari amahirwe igihugu cyabaremeye badakwiye kwitesha.

Tuyishime Rosine, umubyeyi wo mu Karere ka Huye ufite umwana ufite ubumuga bwo kutavuga, yabwiye IGIHE ko afite ibyo ashima urugo mbonezamikurire kuko rwakuye umwana we mu bwigunge, ubu akaba yarashabutse ndetse hari n’icyizere ko azavuga ashingiye ku buryo asigaye yitwara.

Ati “Umwana wanjye yari yaragwingiye mu bwenge, atavuga, ariko mu gihe cy’umwaka urenga amaze mu irerero yarakerebutse, areka kwigunga, asigaye akina n’abandi, n’ubwo we iyo atashye atambwira ibyo yize, ariko ancira amarenga nkabona ko yungutse byinshi.”

Tuyishime, akomeza avuga ko nyuma yo kugana irerero, ubu umwana we atanga icyizere ko mu bihe biri imbere azavuga, ndetse yatangiye gutinyuka abandi mu gihe nyamara atagira undi muntu utari uwo mu rugo yegera uretse nyina na mushiki we bavukanaga gusa kandi afite imyaka hafi ine.

Umujyanama w’ubuzima witwa Nzabamwita Espérance ukorera mu Karere ka Huye, akabifatanya no kuba umurezi mu rugo mbonezamikurire iwe mu rugo rwatangiye mu 2019 ruhereye ku kuba igikoni cy’umudugudu, avuga ko muri icyo gihe mu mudugudu wa Runga akoreramo hari abana batanu bari mu mirire mibi.

Nzabamwita, ahamya ko uko ubukangurambaga bwakomezaga kwiyongera, abana barushijeho kwitabira irerero, ari nako yigishaga ababyeyi kwita ku bana no kubategurira indyo yuzuye none ubu mur uyu mudugudu hakaba nta mwana ukiharagwa ufite igwingira.

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD), mu kugabanya imirire mibi n’igwingira.

Kugeza ubu mu Karere ka Huye habarurwa ingo mbonezamikurire 1.221, muri zo 1.087 zibarizwa mu ngo zitandukanye mu karere, aho zibarizwamo abana 38.976.

Mu kurushaho kwita ku bana, ababyeyi bahurira kur rugo mbonezamikurire mu mudugudu, bakigishanya guteka indyo yuzuye bagaha abana
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Huye, Habyarimana Etienne, avuga ko ‘Gahunda y’Umudugudu uzira igwingira’ mu bana yariganyije hejuru 4% mu mwaka umwe gusa
Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , Kankesha Annonciatha (uri hagati), aherutse kuvuga ko abajyanama b’ubuzima basigaye bakurikirana ubuzima bw’umwana mu isibo ngo atarangirika
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments