Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKayonza: Urujijo mu rupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe mu cyuzi

Kayonza: Urujijo mu rupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe mu cyuzi

Inzego bireba mu Karere ka Kayonza, zatangiye iperereza ku cyishe umusore w’imyaka 19 wasanzwe mu cyuzi yapfuye, abaturage bagakeka ko yishwe n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bamushinja kubatangaho amakuru.

 

Umurambo w’uyu musore wagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 mu cyuzi cya Cyabatambyi kiri hagati y’utugari twa Rukara na Rwimishinya duherereye mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculé, yabwiye IGIHE ko urupfu rw’uyu musore barumenye ndetse ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza.

Ati “Ejo ahagana Saa Yine batubwiye ko umusore w’imyaka 19 yasanzwe mu cyuzi yapfuye, twagiyeyo rero turi kumwe n’inzego z’umutekano dusanga koko umurambo we urimo, twawukuyemo umurambo ujyanwa mu bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.’’

Gitifu Nyirabizeyimana yakomeje avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Yizeza abo mu muryango we ko kizamenyekana.

Ati “Iperereza niryo rizagaragaza icyamwishe nyuma y’uko RIB iritangiye. Abavuga ko yishwe n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ntitwabihamya kuko aho yacukurwaga twahashyize uburinzi, ni ugutegereza ibizava mu iperereza.’’

Muri Kamena uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abarenga 40 bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rwimishinya.

Abaturage bavuga ko izo nsoresore zicukura amabuye y’agaciro zinabateza umutekano muke muri aka Kagari, aho zinagira uruhare mu bujura, kwangiza imyaka n’ibindi byinshi. Ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo ku buryo n’ahacukurwaga aya mabuye hashyizwe uburinzi buhoraho.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments