Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umuntu wese uzongera gutwika ibendera ry’igihugu azahita afatwa agafungwa umwaka umwe.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025 abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, ashingiye ku iteka rya Perezida yasinye ku wa 25 Kanama 2025.
Yategetse inzego z’umutekano zirimo Polisi, ICE n’Ingabo za Amerika kubahiriza iri teka.
Nubwo iri teka rivuga ko Minisiteri y’Ubutabera igomba gukurikirana imanza zijyanye no gutwika ibendera mu buryo bukomeye, nta mategeko mashya rishyiraho.
Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika rwagiye rugaragaza ko gutwika ibendera ari uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Abigail Jackson, yavuze ko Trump ashaka kurinda icyubahiro cy’Ibendera rya Amerika n’umutekano w’abaturage, anashimangira ko Perezida “azahora yubahiriza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ariko agashyiraho ingamba zo gukumira imvururu n’urugomo.”
Minisiteri y’Ubutabera ntiragira icyo itangaza ku ishyirwa mu bikorwa ry’iri teka, mu gihe abasesenguzi bemeza ko rishobora kuzateza impaka zikomeye mu nkiko kubera uburenganzira bwo gutwika ibendera bwemejwe n’Itegeko Nshinga.