Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyakoreya gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), hashyizweho ahantu hashobora gufasha abaturage kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga (Service Access points) mu turere dutandukanye.
Icyo gikorwa cyabereye mu turere twa Kayonza, Gatsibo, Rutsiro, Burera na Ruhango.
Iki gikorwa ni kimwe mu bigize gahunda ya Digital Ambassador Program (2022–2025), umushinga ufite agaciro ka miliyoni 4.5$ uhuza KOICA, MINICT, RISA na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ugamije gufasha abaturage kubona ubumenyi mu ikoranabuhanga no kugera kuri serivisi za Leta zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ibyo bigo bito byashyizweho byahawe ibikoresho bigezweho birimo mudasobwa nshya, internet yihuta n’ibindi bizafasha abaturage kwifashisha urubuga rwa Irembo, guhugurwa ku bumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ndetse no kubona serivisi zitandukanye nk’icapiro.
Bigamije ibigo by’icyitegererezo mu guhuza abaturage n’ikoranabuhanga, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Guhera mu 2022, Digital Ambassador Program imaze, guhugura no gutoranya 2833 bahagarariye Ikoranabuhanga (Digital Ambassadors) mu tugari n’abagenzuzi 78.
Hatanzwe ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ku baturage barenga miliyoni 4.5 ndetse no gushyiraho ibi bigo by’icyitegererezo bitanu mu gihugu hose k’ahantu hagenewe kuba intangarugero mu kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda igamije gushyigikira SAP Strategy 2025–2029, ishishikariza imiryango n’abaturage kugira uruhare mu kubungabunga izi serivisi no kuzibyaza umusaruro.
U Rwanda rufite intego yo kongera gutunganya no kuvugurura nibura ibigo 100 ku rwego rw’igihugu ndetse no gutangiza izindi nshya, hagamijwe ko buri Munyarwanda agira amahirwe angana yo kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga zizewe kandi zikwiranye n’igihe.
Umuyobozi Mukuru wa RISA, Antoine Sebera, yavuze ko gushyiraho ahantu habugenewe mu itangwa rya serivisi bizatuma abaturage boroherwa no kugera ku ikoranabuhanga.
Ati “Izi Service Access Points zizatuma byorohera abaturage cyane cyane abo mu cyaro kubona serivisi n’amahirwe ari kugenda yimukira ku ikoranabuhanga.”
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, KIM Jinhwa, yavuze ko gushyiraho ibyo ibyo bikorwa remezo bigamije gutanga amahirwe mashya.
Ati “Iyi Service Access Point si inyubako gusa, ahubwo ni umuyoboro w’amahirwe mashya. Iyo twubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no kwigisha ubumenyi, tuba dushyigikira iterambere n’ahazaza h’abantu.”
Iyi gahunda ihura n’intego zo kwihutisha iterambere NST2 z’uko u Rwanda ruzagera kuri 100% y’ubumenyi mu ikoranabuhanga bitarenze 2029, ndetse ikaba igira uruhare mu ntego z’igihe kirekire z’icyerekezo 2050 zo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Abanyakoreya gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyashinzwe mu 1991, gifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere n’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, kigamije guteza imbere imibereho n’ubukungu burambye.
Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), ni cyo gifite inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki, gahunda n’imishinga ya Leta y’u Rwanda mu ikoranabuhanga, hagamijwe kwihutisha impinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga mu gihugu.




