Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMAU Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu mutwe

U Rwanda rugiye kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku buzima bwo mu mutwe

U Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ubuzima ku rwego rw’Isi yiga ku buzima bwo mu mutwe, izaba mu 2026.

 

Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama nk’iyi yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha muri Qatar, aho abayobozi b’ubuzima ku rwego rw’Isi bagaragaje ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kuzakira iyi nama ari ukubera rwakomeje kugaragaza imbaraga zo guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.

Iyi nama yahuje abayobozi batandukanye barimo abaminisitiri b’ubuzima, abahagarariye ibihugu byabo, ibigo mpuzamahanga by’ubuzima ku Isi ndetse n’inzobere ku ndwara z’ubuzima bwo mu mutwe.

Minisitiri w’Ubuzima muri Qatar, Mansoor bin Ebrahim Al Mahmoud, yagaragaje ko iyi nama yari imaze iminsi ibiri ibera i Doha yabaye ingirakamaro kubera ingingo zitandukanye zaganiriweho ku buryo bwo guhangana n’ibibazo byo mu mutwe.

Ati “Muri iyi nama hasuzumwe ingingo zitandukanye zishobora gufasha guhangana n’ibibazo byo mu mutwe birimo kongera serivisi, ndetse n’ubundi buryo butandukanye bukwiriye gukurikizwa ku rwego rw’Isi.”

Muri iyi nama abayobozi batandukanye bihaye intego zitandukanye zizafasha ibihugu byabo gushyira mu bikorwa ibyo baganiriyeho byo guhangana n’izamuka ry’abafite ibibazo byo mu mutwe.

Abayobozi bitabiriye iyi nama bagaragaje ko inama izabera mu Rwanda izibanda ku buryo hakwifashishwa ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’ubuzima ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Zimwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama izabera mu Rwanda harimo gufasha abantu benshi kubona serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe bifashishije ikoranabuhanga, kurema uburyo burambye buzajya bufasha abantu kwishyura izo serivisi bakoresheje ikoranabuhanga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Iyi nama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ubuzima yiga ku buzima bwo mu mutwe yatangiye kuba mu 2022, ikaba yarashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, aho ihuza abaminisitiri, inzobere mu buzima ndetse n’abahagariye ibigo by’ubuzima mu kuganira ingamba zafatwa mu guhangana n’imbogamizi zikunze kugaragara ndetse n’uburyo byakemuka.

Imibare y’abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku myaka igaragaza ko abafite hagati y’imyaka 26-35 ari 21%, abafite imyaka 45-55 bangana na 26,9%. Aba nibura baba baragize iki kibazo rimwe mu buzima bwabo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments