Umutwe wa Hamas watangaje ko wemeye kurekura imfungwa zose z’Abanya-Israel zaba iziriho cyangwa izapfuye.
Ni icyemezo Hamas yatangaje mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayibwiye ko igomba kugera ku Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, yemeye gahunda y’amahoro yatanze.
Hamas yagaragaje ko yiteguye kuganira binyuze mu bahuza kuri gahunda nshya y’amahoro Perezida Donald Trump yatanze.
Trump yakiranye ubwuzu iki cyemezo cya Hamas, yandika kuri Truth Social ati “Dushingiye ku itangazo Hamas imaze gutanga, nemera ko biteguye amahoro arambye. Israel igomba guhita ihagarika ibitero kuri Gaza kugira ngo dushobore gukiza imfungwa vuba kandi mu mutekano!”
Mu mashusho yashyize hanze yongeyeho ati “Uyu ni umunsi ukomeye. Tuzareba uko bizagenda.”
Bivugwa ko imfungwa 48 zikiri mu maboko ya Hamas muri Gaza, aho 20 muri bo ari bo bikekwa ko bakiri bazima.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko Israel “iri kwitegura gushyira mu bikorwa ako kanya icyiciro cya mbere cya gahunda ya Trump cyo kurekura imfungwa zose” kandi ko izakomeza “gukorana bya hafi na Perezida Trump n’itsinda rye mu kurangiza intambara.”
Ku rundi ruhande Israel nayo yemeye kurekura imfungwa 250 z’Abanye-Palestine bari barakatiwe igifungo cya burundu, ndetse n’abandi 1700 batawe muri yombi nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.
Gahunda y’amahoro ya Trump iteganya ko ibitero bya Israel kuri Gaza bihita bihagarara igihe impande zombi zemeranyije, imfungwa zigasohoka mu masaha 72, kandi nta muntu uzahatirwa kwimuka. Iyi gahunda ishobora no gufungura inzira iganisha ku bwigenge bwa Palestine, ariko ntibivuze ko bihita byemezwa.
Gusa ku rundi ruhande Hamas ntiyavuze ku kintu gikomeye gisabwa na Amerika na Israel cyo gushyira intwaro hasi, ibishobora kuba inzitizi mu biganiro.
Loni, Qatar, Misiri n’ibindi bihugu byo mu karere byakiriye neza iyi ntambwe.