Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAMuseveni yijeje ko amafaranga azava muri peteroli ya uganda atazakoreshwa mu kugura...

Museveni yijeje ko amafaranga azava muri peteroli ya uganda atazakoreshwa mu kugura whisky, parfum na wigs

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yijeje abaturage ko umutungo igihugu kizakura mu bucukuzi bwa peteroli uzashorwa mu bikorwa bifitiye rubanda akamaro aho kuwupfusha ubusa hagurwa inzoga za whisky, imibavu (Parfum) cyangwa imisatsi y’abagore (wigs).

 

Mu butumwa bwashyizwe hanze na Guverinoma ya Uganda, Perezida Museveni yagize ati “Ndabizeza ko amafaranga ava muri peteroli atazigera akoreshwa mu kugura whisky, farum cyangwa wigs tw’isokozo. Azakoreshwa mu kubaka imihanda, amashuri n’amashanyarazi.”

Museveni atangaje ibi mu gihe Uganda iri mu nzira zo gutangira gukoresha peteroli yabonetse hafi y’ikiyaga cya Albert, yitezweho guhindura ubukungu bw’igihugu no kongera amahirwe y’abaturage.

Abaturage n’impuguke mu bukungu bakunze kugaragaza impungenge ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga, bagasaba ko hagaragara umucyo n’uburyo bwo kuyagenzura neza.

Uganda ifite peteroli igera ku tugunguru miliyari 6,5. Inzobere mu bukungu zivuga ko gushora amafaranga azayivamo mu mihanda mishya, kongera amashanyarazi no kubaka amashuri bizafasha ubukungu kwihuta, bigabanye ibiciro by’ubwikorezi, byorohereze ubucuruzi no kongera ireme ry’uburezi cyane cyane mu bice by’icyaro.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’ingenzi Perezida yavuze nk’imihanda n’amashanyarazi bizatangira kubakwa iyi peteroli nigera ku isoko ry’amahanga mu 2026 binyuze mu muyoboro wa ’East African Crude Oil Pipeline’.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments