Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umubano na Afurika ahamya ko amagambo ya Perezida Donald Trump adashobora guhagarika amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva u Rwanda na RDC byagirana amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, Trump yavuze kenshi ko yahagaritse “intambara” imaze imyaka myinshi mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari n’izindi hirya no hino ku Isi.
Tariki ya 23 Nzeri, ubwo Trump yari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yagize ati “Mu mezi arindwi gusa, nahagaritse intambara zitarangira. Bavugaga ko zitarangira ‘Ntuzazihagarika’, imwe yari imaze imyaka 36, indi imaze imyaka 36, indi imaze imyaka 28. Nahagaritse intambara zirindwi.”
Yakomeje ati “Mu gihe zabaga, abantu ibihumbi bitabarika barapfuye. Zirimo iya Cambodia na Thailand, Kosovo na Serbia, Congo n’u Rwanda, Pakistan n’u Buhinde, Israel na Iran, Misiri na Ethiopia na Armenia na Azerbaijan.”
Aya magambo ya Trump yagaragayemo kubeshya cyangwa kwitiranya ibintu ku bihugu byinshi yavuze, kuko nk’amasezerano y’u Rwanda ntagamije guhagarika intambara yo muri RDC, ahubwo agamije guhagarika ay’ibi bihugu byombi.
Ariko niba Trump yaranavugaga ku makimbirane y’imbere muri RDC, yo ntiyigeze ahagarara kuko imirwano irakomeje hagati y’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Tariki ya 4 Ukwakira, Nagy yatangaje ko amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akeneye ibikorwa bikomeza kandi bihoraho, aho kuba “amagambo ya Perezida Trump avuga ko yakemutse. Bitabaye ibyo, ntacyo amasezerano azageraho, ahubwo intambara ikomeye izagaruka. Ntidukwiye gutakaza aya mahirwe!”
Imirwano ikomeje ica amarenga ko intambara y’ihuriro ry’ingabo za RDC na M23 ishobora gufata intera nk’uko byagenze mu ntangiriro za 2025 ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wafataga umujyi wa Goma na Bukavu, kuko wateguje ko nukomeza guterwa, uzasanga “uzasenyera ikibi aho gituruka”.
