Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI). Byari ibirori ku banyamujyi benshi barikurikiye kuva ritangira kugeza rirangiye.
Ku bagowe no kuvuga izina rirerire ry’iri rushanwa nka Abimpaye Gentille, kuryita ‘UCI’ byari bihagije, ubundi bakomeza kuryoherwa n’uyu mukino wari wahindutse ibirori mu mihanda ikeye y’i Kigali.
Tariki ya 27 Nzeri, habaye isiganwa ry’abakobwa batarengeje imyaka 19 y’amavuko n’iry’abagore babigize umwuga. Uwo munsi Abimpaye wari ukuriwe yari yagiye kurikurikiranira aho ryasorezwaga ku Kimihurura, kuri Kigali Convention Centre.
Byageze mu masaa saba y’amanywa, igise gifata Abimpaye, yohererezwa Imbangukiragutabara bwangu, imujyana mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo yitabweho n’abaganga.
Abimpaye yagize ati “Nta mituweli nari mfite, nta kintu na kimwe nari mfite ariko baranyakiriye, ntacyo bitayeho, baramfasha. Ndabashima cyane pe! Barambyaje, mbyara umwana w’umukobwa. Namubyaye saa tanu z’ijoro. Nta mwenda nari mfite ariko nahise nyibona ako kanya. Nta biryo nari mfite, nta gikoma ariko banyitayeho, bakoze igishoboka cyose, banyitaho.”
Iri siganwa ryari ribereye bwa mbere mu Rwanda no muri Afurika ryashimishije Abanyarwanda benshi barikurikiye. Kuri Abimpaye byari agahebuzo kuko ni umwe mu batangabuhamya biboneye uburyo abakinnyi barisorezaga kuri KCC.
Kuko igise cyafashe Abimpaye mu gihe yafanaga igare, akabyara umwana mu ijoro ry’umunsi cyamufatiyeho, yafashe icyemezo cyo kwita umwana we ‘Ange UCI Noella’ nk’urwibutso rutazasibangana kuri iri siganwa ryabereye i Kigali.
Ati “Impamvu namwise ‘UCI’ ni uko nafannye umukinnyi w’amagare wa nyuma aje, nzamura amaboko nk’uko abandi bari bari kuyazamura, manutse kongera kuzamuka birananira. Nanaje ku bitaro, mbyara saa sita zitaragera ngo hazemo indi tariki. Bizajya binyibutsa ko irushanwa ry’amagare ku Isi ari ryo umwana wanjye yavutseho.”
Umugabo wa Abimpaye, Ntarwimo Ildephonse, yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kacyiru kuba bwarafashije umugore we uko bwari bubishoboye kandi atari afite ibyangombwa by’ibanze bisabwa umubyeyi ugiye kubyara.
Ati “Byose tubikesha ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko butabayeho, ntabwo serivisi nziza zaboneka.”
Abimpaye azirikana ko yakoze ikosa ryo kutitwaza igikoresho yashoboraga kujyana mu bitaro mu gihe igise cyamutungura, kandi abizi ko akuriwe. Yasabye ababyeyi bakuriwe guhora biteguye.
