Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe abagabo babiri n’umugore umwe bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho bafatanywe ibiro bitandatu by’urumogi.
Bafashwe mu mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Cyeza, ku mugoroba wo ku wa 03 Ukwakira 2025, bigizwemo uruhare n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abafashwe bahise bafungwa.
Ati ‘‘Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye, naho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri bo.”
CIP Kamanzi yashimiye abaturage ku myumvire myiza bamaze kugira yo gutangira amakuru ku gihe, agaragaza ko bishimangira ko bamaze kugera ku rwego rwo kubona ko umutekano ari inshingano rusange mu muryango nyarwanda.
Yanakomeje asaba buri wese ugikora ibinyuranyije n’amategeko by’umwihariko gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubicikaho kuko byangiza ubuzima bwabo n’ubw’abaturage by’umwihariko urubyiruko, bityo yibutsa ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Iyi ngingo iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 FRW ariko atarenze 30.000.000 FRW ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye, igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu ya 15.000.000 FRW ariko atarenze 20.000.000 FRW ku biyobyabwenge bikomeye.
Ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje, iyi ngingo iteganya ko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 5.000.000 Frw ariko atageze kuri 10.000.000 Frw.
