Ingabo za Israel kuri uyu wa 4 Ukwakira 2025 ziciye Abanya-Palestine barenga 50 mu ntara ya Gaza mu gihe Perezida Donald Trump wa Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko zahagaritse by’agateganyo ibitero.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Al-Ahli Baptist bwatangarije televiziyo CNN yo muri Amerika ko ingabo za Israel zarashe mu gace ka Al-Daraj ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukwakira, hapfa abantu 17 biganjemo abana.
Iyi televiziyo yasobanuye ko amakuru yahawe n’ubuyobozi bw’ibitaro bitandukanye byo muri iyi ntara ahamya ko ibitero bya Israel muri rusange byiciwemo abantu 54 muri iyi ntara, barimo 43 bo mu mujyi wa Gaza gusa.
Israel igabye ibi bitero nyuma y’aho umutwe witwaje intwaro wa Hamas wemereye Perezida Trump ko uzarekura imbohe z’Abisirayeli usigaranye kandi ko witeguye kujya mu biganiro by’amahoro bishingiye ku mushinga uyu Mukuru w’Igihugu yateguye.
Uyu mushinga ugizwe n’ingingo 20, zirimo guhagarika imirwano by’agateganyo, kurekura imbohe n’imfungwa, kurambika intwaro kw’abarwanyi ba Hamas, kohereza ingabo z’amahanga muri Gaza kugira ngo zibe ari zo ziharindira umutekano, gushyira muri iyi ntara ubuyobozi bw’agateganyo kandi butabogamye no kuyiteza imbere.
Perezida Trump kuri uyu mugoroba yatangarije ku rubuga Truth Social ko Israel yahagaritse by’agateganyo kugaba ibitero muri Gaza kugira ngo gahunda yo kurekura imbohe n’amasezerano y’amahoro ashoboke, aboneraho no gushimira iki gihugu nyamara kitahagaritse ibitero.
Ati “Nshimye ko Israel yahagaritse by’agateganyo kugaba ibitero kugira ngo kurekura imbohe n’amasezerano y’amahoro birangire. Hamas igomba kwihuta cyangwa se byose bizapfe. Sinzihanganira gukererwa, nubwo abenshi batekereza ko kuzabaho cyangwa ko Gaza izongera kuba ikibazo. Tubikore VUBA. Buri wese azafatwa neza!”
Perezida Trump ateganya kohereza intumwa ebyiri mu Misiri, umukwe we Jared Kushner, na Steve Witkoff usanzwe amuhagararira mu Burasirazuba bwo Hagati, mu biganiro birebana no kurekura imbohe n’ibindi birebana na gahunda y’amahoro.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, arara agejeje ku baturage no ku mahanga ijambo rirebana n’umushinga w’amahoro Perezida Trump yateguriye intara ya Gaza.


